Muri iryo perereza habajijwe abantu hakanagenzurwa ibihumbi by’inyandiko z’ubutegetsi, zigaragaza ko Perezida Kabila n’umuryango we bafite amasosiyete akomeye mu nzego zitandukanye z’ubukungu ku buryo bibinjiriza miliyoni z’amadolari.
RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko abo mu muryango wa Perezida Kabila bari mu masosiyete 70, aho hamwe usanga ari abanyamigabane bakomeye, ahandi ugasanga ari bo bayobozi bakuru nk’uko byagaragajwe mu rutonde rw’ibihumbi by’amasosiyete rwatangajwe mu Igazeti ya leta na yo yifashishijwe na Bloomberg.
Ayo masosiyete ari mu nzego hafi ya zose, nk’Amabanki, ubuhinzi, Ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, gutwara abantu n’ibintu mu kirere, ubwubatsi bw’imihanda, amahoteli n’ibindi.
Andi masosiyete ni ayo gutwara abantu mu muhanda, amaduka cyangwa inzu z’imyidagaduro (Utubyiniro). Amwe muri ayo masosiyete akorera muri RDC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Panama na Tanzania no ku Kirwa cya Niue giherereye mu Nyanja ya Pacifique.
Uretse ayo masosiyete, Perezida Kabila, umugore we, abana babo babiri n’abavandimwe be umunani, bafite ibyemezo bibaha uburenganzira bwo gucukura zahabu, diamants, cuivre, ahantu hagera ku 120 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Abakoze iryo perereza banatanze ingero z’amasosiyete abiri y’uwo muryango, afite uburenganzira yihariye bwo gucukura diamant ahantu hareshya n’ibirometero 700 muri RDC hafi y’umupaka ugabanya icyo gihugu na Angola.
Nubwo bigoye kumenya umutungo mu mafaranga uwo muryango winjiza, abakoze iperereza babashije kubona inyandiko zatumye batahura ko imwe muri izo sosiyete yinjije Miliyoni 350 z’Amadolari mu myaka ine.
Umwe mu bakoze iryo perereza, Franz Wild yagize ati “Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya cuivre na cobalt twabashije kubona ibyo twaheraho tugenekereza ibyo binjiza, aho twahabonye amagana ya miliyoni z’amadolari. Ni sosiyete ya Mushiki wa Joseph Kabila (bavutse ari impanga) witwa Janet Kabila afatanyije n’umukobwa wa Perezida Kabila, murumuna wa Perezida n’umujyanama we mu by’imari.”
Mu gushaka kumenya niba ibyo kwigwizaho umutungo muri ubwo buryo byemewe, hifashishijwe ingingo ya 96 y’Itegeko Nshinga rya RDC, ivuga ko Umukuru w’igihugu atemerewe kugira undi mwuga akora. Ariko ibyo ngo ntibibujijwe umuryango we.
Iyo ngingo igonga Perezida Kabila ku masosiyete abiri gusa afitemo uruhare, ariko andi 68 y’abo mu muryango we yo nta kibazo afite.
Umujyanama wa Perezida Kabila mu bya Dipolomasi, Barnabe Kikaya Bin Karubi yavuze ko ibyo nta kibazo na gito kibirimo.
Ati “Perezida Kabila n’abavandimwe be ni abanye-Congo kandi bafite uburenganzira bwo gukora kimwe n’abandi baturage, bakirinda gusa ko bitanyuranya n’amategeko. Icyo nzi ni uko kuri ibyo ntaho bagaragaza ko amategeko ya RDC atubahirijwe. Perezida agomba kubaho, abo mu muryango we bagomba kubaho. Birashoboka ko bagira andi mahirwe babona kubera ko ari abo mu muryango w’umukuru w’igihugu kandi ibyo ntabwo bitangaje.”
Raporo y’iryo perereza ni yo ya mbere ibayeho muri ubwo buryo, kuko nta yindi nshuro abanye-Congo bigeze babona uburyo bwo kumenya amakuru ku bya Mirenge umukuru w’igihugu cyabo atunze.

Ibitekerezo 0