Muri iyi raporo, ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu igaragaza ko nibura buri kwezi haboneka ibirego 390 byose byerekeye ihonyorwa ry’ uburenganzira bwa muntu.

Iyi raporo igaragaza ko ibi byaha byagabanutse ugereranyije n’ umwaka ushize wa 2015 aho kugeza muri Nyakanga ibirego by'ihohoterwa byageraga kuri 2 396.

Muri uyu mwaka wa 2016,mu birego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu byiganje muri iyi raporo birimo ihohoterwa rishingiye ku kubabaza umubiri ryihariye ibirego 585.

Hakurikiraho ihototerwa rishingiye ku kubuza abaturage uburengenzira bw’ ukwishyira ukizana aho abaturage barenga 106 bafunzwe na leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko abandi 428 babuzwa uburenganzira ku bwisanzure ku gutanga ibitekerezo mu nzira ya demokarasi.

Agace k’u Burasirazuba ni ko kihariye umubare munini w’ibi byaha kubera intambara z’urudaca zakunze kukarangwamo.

Gusa Loni yishimira ko umuco wo kudahana ugenda ucika muri Congo. Ibi ibishingira ku kuba nibura abasirikare bagera 79 b’ingabo za leta n’abandi banyamuryango 35 b’ishyaka PNC ubu bakurikiranywe n’ubutabera kubera uruhare bagize mu kubangamira uburenganzira bwa muntu.

José Maria Aranaz, Uhagarariye Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu
José Maria Aranaz, Uhagarariye Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu