Komisiyo y’igihugu ya Uganda ishinzwe uburenganzira bwa muntu (UHRC) muri raporo yayo ya 18 iragaragaza ko abantu 385 muri 760 babajijwe mu mwaka wa 2015 bose batungaga agatoki polisi, aba bakaba babarirwa kuri 50,6% by’abasubije bose binubira guhutazwa, impapuro z’ibirego byabo zikaba zarakiriwe kandi zigasuzumwa n’iyi komisiyo.

Mu bantu 486 batanze ibirego 219 muri bo baregaga polisi kubuzwa uburenganzira bwo kwisanzura (personal liberty) aho bavuga ko bafashwe bagafungwa amasaha arenga 48, naho abantu 200 bayiregaga kubakorera iyicarubozo, kubatesha agaciro no kubandagaza.

Ku bijyanye no guhutaza uburenganzira bwa muntu, polisi ikurikirwa n’abantu ku giti cyabo 182 bangana na 23,94 % by’ababajijwe, naho abasirikare 97 bo mu ngabo za Uganda (bahwanye na 23,94%) batungwa agatoki n’iyi raporo.

Iyi raporo igaragaza ko ibirego ku iyicarubozo, gutoteza no gutesha agaciro ikiremwamuntu ari byo byaje ku isonga bingana na 345 mu mwaka wa 2015 bikaba byaragabanutse ku kigero cya 3, 36% ugereranije n’ibyagaragaye mu mwaka wa 2014 byabarirwaga muri 357.

Ibi birego ku iyicarubozo no gutesha agaciro ikiremwamuntu bikurikirwa n’ibindi 247 bihwanye na 35,17 % birega igipolisi gufata no gufunga abantu amasaha arenga 48 na byo bigaragara ko byagabanutse ugereranyije n’ibyabaruwe mu mwaka wa 2014 byageraga kuri 381.

Ishami rishinzwe amagereza muri Uganda ‘Uganda prisons service’ (UPS) rifite ibirego bigera kuri 28 bihwanye na 3,68 %, hagakurikiraho ibigo by’ubucuruzi byigenga n’ibirego 15 bihwanye na 1,97 %.

Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zifite ibirego 14 bingana na 1,84 % hagakurikiraho ishami rifite inyamaswa mu nshingano (Uganda wildlife authority) n’ibirego 11 bihwanye na 1.44 %, hakaza nanone ibigo by’uburezi ku birego 6 bihwanye na 0,78 ku ijana.

Ibigo bifite umuco mu nshingano muri Kampala ‘Cultural Institutions-Kampala Capital City Authority’ (KCCA), ikigo gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO), Local Defence Units, (LDUs) n’abashinzwe gukumira ibyaha bakurikiraho buri kigo n’ibirego 3 bihwanye na 0,39 % by’abatanzweho amakuru mu mwaka wa 2015.

Iyi raporo igira ivuga ko “habayeho igabanuka mu mibare y’abatanze ibirego bitunga agatoki inzego z’umutekano mu mwaka wa 2015.”

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga, yanze kugira icyo atangaza kuri iyi raporo itunga agatoki uru rwego ku iyicarubozo rikorerwa abaturage avuga ko akeneye kubanza gusoma no gusesengura ibiyikubiyemo.

Ibindi ku ihohoterwa

Nk’uko amakuru agaragara ku rubuga rw'Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu , HRW,ishami rya Afurika, amakuru ajyanye n’ihohoterwa no kubangamira ubwisanzure bw’abaturage yakomeje kuvugwa mbere na nyuma y’amatora yo muri Gashyantare 2016 muri Uganda.

Perezida Yoweli Museveni wayoboye Uganda guhera mu 1986 yegukanye intsinzi ahabwa indi manda y’imyaka itanu. Abakandida bahataniraga umwanya na we batawe muri yombi, barafungwa ndetse igipolisi gikumira bamwe mu bakandida kuvugana n’itangazamakuru ndetse no kwitabira inama rusange.

Polisi yafunze inakubita abanyamakuru bagerageje kuvuga ku gifungo cya Dr. Kizza Besigye wari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

Itegeko rishya ry’imiryango itegamiye kuri leta rikubiyemo amabwiriza adasobanutse y’udutsiko twigenga agendera ku mahame ashobora kubangamira imwe mu miryango ku birego bya politiki.

Polisi ya Uganda irashinjwa gukorera abaturage urugomo
Polisi ya Uganda irashinjwa gukorera abaturage urugomo