Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Olempike ya 2012 yabereye i Londres yishe arashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp tariki 14 Gashyantare 2013 ku munsi w’abakundana ariko avuga ko yabikoze atabigambiriye ahubwo yamwitiranyije n’umugizi wa nabi.

Oscar Pistorius yahamijwe kwica abigambiriye uwari umukunzi we Reeva Steenkamp ku munsi w'abakundana mu 2013

Muri 2014 yari yakatiwe gufungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ariko atabigambiriye. Abunganira umuryango wa nyakwigendera, bahise bajururira iki gihano bavuga ko Pistorius akwiye guhamishwa icyaha cy’ubwicanyi ndetse agakatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Ubwo yari yakatirwaga mu mwaka wa 2014, yamaze umwaka umwe muri gereza mu Ugushyingo kwa 2015 aza kurekurwa akomereza igifungo cye hanze akora imirimo nsimburagifungo.

Mu minsi ya mbere y'urubanza, Oscar yananirwaga kwakira kumva ko yishe uwo yakundaga

Oscar Pistorius (ibumoso) n'umuvandimwe we Carl Pistorius (iburyo) agerageza kumukomeza umutima mu minsi ya mbere y'urubanza

Pistorius yaterwaga ishema no kuvugira mu ruhame ko akunda Reeva Steenkamp

Reeva Steenkamp na Pistorius bahoze ari inshuti

Pistorius ahabwa igihembo mu irushanwa  ryo kwiruka mu mwaka wa 2012

Pistorius yamamaye mu gusiganwa mu cyiciro cy'abafite ubumuga