Ibi Deby yabitangaje ubwo igihugu cye cyizihizaga isabukuru y’ubwigenge tariki ya 11 Kanama 2015, aho yashinje Umuryango wa OTAN kwica Gaddafi no guteza imidugararo muri Libya.
Yagize ati “ Amateka azerekana ko nta munyafurika n’umwe wigeze asaba OTAN kuza kwica umuperezida w’igihugu cya Afurika…Ejo abana bacu bazavuga ko ababyeyi babo ntacyo bakoze nyamara bazaba baturenganya nta wigeze ahabwa umwanya, Gaddafi yari abangamye yari imbogamizi yagombaga gucecekeshwa.”

Yakomeje avuga ko nta cyo Abanyafurika babasha gukorera abanya Libye ndetse ko yifuriza iki gihugu kugarukana ituze n’amahoro, nyuma y’ibibazo avuga ko byatewe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byibumbiye muri OTAN.
Ikinyamakuru icibrazza gikomeza kivuga ko Derby yagaragaje ko kuva Gaddafi yakwicwa Libya nta mahoro yigeze, ko ari igihugu cy’akajagari gusa kandi ahibasiwe cyane hakaba ari ahacukurwa peteroli n’ahandi hantu hafite ubukungu.
Yakomeje avuga ko ubu, Libye ifite Guverinoma ebyiri n’ inteko ebyiri zihanganye.
Muammar Gaddafi wari Perezida wa Libya yishwe tariki ya 20 Ukwakira 2011mu Butayu bwa Syrte.


Ibitekerezo 0