Yatowe kuri uyu wa Gatanu mu matora y’ishyaka yamamajwemo wenyine.
BBC yatangaje ko gutorerwa uwo mwanya bizamuha ububasha bwinshi bwo gufata ibyemezo bikomeye mu gihugu, akenshi bihera muri iryo shyaka riri ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 60 ishize.
Suluhu yagiye ku butegetsi muri Werurwe 2021 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida John Pombe Magufuli.
Mu gihe Magufuli yasuzuguraga cyane ingamba zo kwirinda Coronavirus, Suluhu we yaje yemera kwifashisha inzobere mu buvuzi mu gushyiraho ingamba zo kurwanya icyo cyorezo.
Suluhu kandi yatangiye kuganira n’abatavuga rumwe na Leta bari bamaze imyaka bashinja ubutegetsi kubakandamiza.


Ibitekerezo 0