Evan Mawarire yabwiye BBC ko abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo ntibajye ku mirimo mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye ibikorwa bya ruswa , gukoresha umutungo nabi n’ibura ry’akazi byugarije Zimbabwe .

Avuga ko iyi myigaragambyo ari ngombwa kugirango habeho impinduka .

Mawarire yarekuwe kuri uyu wa Gatatu ubwo urukiko rw’i Harare rwateshaga agaciro ibyaha aregwa byo kugumura abaturage.

Pasiteri Mawarire yatangiriye imyigaragambyo ye ku mbuga nkoranyambaga akangurira abaturage kwirara mu mihanda bakamagana Leta ikoresha nabi umutungo w’ igihugu.

Nyamara mu myigaragambyo iherutse amaduka menshi n’ibikorwa bitandukanye byakomeje gukora nk’uko bisanzwe.

Avuga ko iyi myigaragambyo itagenze neza nkuko byari biteraganyijwe , ariko ngo ntibazacika intege.

Yagize ati “Imyigaragambyo yacu ni iy’amahoro. Kuguma mu rugo nibwo buryo bwiza kubera ko bitanyuranyije n’amategeko.”

Yongeraho ko umunyazimbabwe wese utaritabira iyi myigaragambyo bigaragaza kwanga icyerekezo cy’ iterambere iki igihugu gikwiye.

Pasiteri Mawarire yahamagariye abaturage gukomeza kwigaragambya
Pasiteri Mawarire yahamagariye abaturage gukomeza kwigaragambya