Umucamanza wo mu rukiko rw’ikirenga i Pretoria muri Afurika y'Epfo Thokozile Masipa kuri uyu wa Gatatu yahamije Pistorius icyaha cyo kwica uwari umukunzi we tariki 14 Gashyantare 2013 amurashe.
Uyu mucamanza yavuze ko kwica ari icyaha gikomeye, kuba Pistorius yarabikoze yitiranyije umukunzi we n’umugizi wa nabi bidakuraho ko yishe byityo amukatira gufungwa imyaka itandatu ndetse ahita ajyanwa muri gereza ako kanya.
Iki gihano Pistorius yahawe ntikizajurirwa gusa ashobora gufungwa imyaka itatau [icya kabiri cy’igihano yahawe] nyuma agakora imirimo nsimburagifungo ari hanze.
Inkuru bifitanye isano:Pistorius ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 15







Ibitekerezo 0