Itangazo ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika ryavuze ko ikiriyo cyashyizweho na Leta ya Angola kubera urupfu rwa Eduardo Dos Santos wigeze kuba perezida w’iki gihugu ari cyo cyatumye iyi gahunda isubikwa.

Rigira riti “Umuhuza mu biganiro bigamije guhosha amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda ari mu myiteguro yo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Repubulika. Kinshasa ifata Eduardo Dos Santos nk’inshuti ya RDC yafashije igihugu cyacu mu kubungabunga ubusugire bwacyo mu myaka myinshi.”

U Rwanda na RDC byari byemeranyijwe ku wa 6 Nyakanga i Luanda muri Angola ko ku wa 12 Nyakanga ari bwo Komisiyo yashyizweho izahurira mu nama, i Luanda.

Uyu mwanzuro wari wafashwe nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bitatu, yabaye hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo yigabijwe n’imitwe y’iterabwoba.

ONU igiye gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abana muri Ukraine, Ethiopie na Mozambique

Inzego z'Umuryango w'Abibumbye zigiye gukora iperereza ku bwicanyi bwahitanye abana bugakomeretsa abandi muri Ukraine, Ethiopie na Mozambique nk’uko Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterres yabivuze muri raporo igaragaza ko abagera ku 2515 bapfuye naho 5555 bagakomerekera mu ntambara mu 2021.

Raporo yerekeye uko abana bagizweho ingaruka n’intambara, yasohotse kuri uyu wa Mbere. Yerekana ko abana bagera ku 6310 binjijwe mu gisirikare mu 2021 hiryo no hino ku Isi.

Ibindi bikorwa bibangamiye abana byakozwe harimo kubashimuta, kubasambanya, kugaba ibitero ku mashuri no ku bitaro no kubima ubufasha mu gihe cy’intambara.

Nk’uko iyo raporo ibyerekana, ibihugu byakorewemo ibikorwa byinshi bihungabanya abana ni Yemen, Syria, Afghanistan, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Israel na Palestine.

Guterres yavuze ko muri raporo y’umwaka hazakorwa iperereza ku biciwe muri Ukraine, Ethiopie na Mozambique.

Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe abana mu bihe by’Intambara, Virginia Gamba, yavuze ko ibibazo bikomeye byabaye mu ntambara ya Ukraine ari iraswa ry’ibitaro n’amashuri ahiciwe abana benshi abandi bagakomereka.

Umuyobozi ushinzwe iby’Uburenganizra bwa Muntu muri Loni, Michelle Bachelet, yatangaje ko mu cyumweru gishize abasivile bagera ku 4889 biciwe muri Ukraine hakaba harimo abana 335 ndetse ko imibare ishobora kwiyongera.

U Burusiya bwateye Ukraine ku wa 24 Gashyantare uyu mwaka, buhakana ibyo kugaba ibitero ku basivile.

Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano za Israel zishe abana b’Abanya-Palestine 78 zikomeretse 982 maze zifunga 637 mu 2021 nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga.

Umuryango w'Abibumbye uhangayikishijwe n'abana bapfira mu ntambara
Umuryango w'Abibumbye uhangayikishijwe n'abana bapfira mu ntambara

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye kugabanuka ariko nta cyizere muri Afurika y’Iburasirazuba

Nyuma y’ibyumweru bibiri ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli muri Uganda birengeje 6000 by’amashilingi, ni ukuvuga arenga idolari 1,6 kuri litiro, haba kuri lisansi na mazutu, guverinoma iravuga ko nta cyizere cyo kugabanya ibiciro kuri pompe nunwo hari impinduka mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Hari ubwoba ko amatora yo muri Kenya ateganyijwe mu kwezi gutaha ashobora kubangamira iyoherezwa ry’ibikomoka kuri peteroli muri aka karere.

Komiseri ushinzwe ibijyanye no kwinjiza Ibikomoka kuri Peteroli muri Uganda, Rev Frank Tukwasibwe, yagize ati “Tugendera ku bigaragazwa n’isoko mpuzamahanga. Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yinjiye mu kwezi kwayo kwa gatandatu. Muri iki cyumweru ibiciro byaguye bitanga icyizere ko ku rwego mpuzamahanga bishobora kugabanuka.”

Nubwo bimeze bityo abafite aho bahuriye n’ibijyanye n’inganda baracyafite amakenga bavuga ko nubwo ibiciro bya peteroli bihagaze neza, abatwara ibinyabiziga muri Afurika y’Iburasirazuba bazakomeza kugorwa n’ibiciro biri hejuru kuri pompe kugeza hagati muri Kanama, nibiramuka bikomeje kugabanuka.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Stabex International Uganda, Boniface Kipchirchir, yagize ati “Ntangiye kubona amakuru meza ku bikomoka kuri peteroli bidatunaganyijwe. Turateganya kwicara tugashyira ku murongo ibiciro mu kwezi gutaha ariko amatora yo mu kwezi gutaha ashobora kuzabangamira iyoherezwa ry’’ibikomoka kuri peteroli muri Uganda nubwo ibiciro byaba bimeze neza.”

Ku wa 5 Nyakanga, peteroli idatunganyije neza yagurishijwe munsi y’amadolari 100 inshuro ya mbere mu mezi atatu ashize ariko yongera kuzamuka hejuru y’amadolari 100 mu gihe ku isoko ryo muri Texas y’Uburengerazuba, rifatwa nk’igipimo ngenderwaho kageze ku madolari 98,53 ku wa 6 Nyakanga.

Isuzuma ry’umurambo wa Dos Santos ryagaragaje ko yarozwe

Intumwa Nkuru ya Leta ya Angola, Helder Pitta Gros, yatangaje ko isuzuma ry’umurambo zwa José Eduardo dos Santos wigeze kuba umukuru w’igihugu ryagaragaje ko yarozwe nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Urukiko rwo muri Barcelone rwemeye ko hakorwa ibizamini ku cyishe uyu mukambwe biturutse ku busabe bw’umukobwa we, Tchize dos Santos, wavugaga ko akeka ko umubyeyi we yishwe.

Dos Santos yaguye mu bitaro by’i Barcelone muri Espagne, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aho yari arimo ahererwa serivisi z’ubuvuzi.

Abanyamategeko b’umuryango we bangiye guverinoma ku mugambi yari ifite wo guhita imusubiza mu gihugu ngo ashyingurwe na Leta bavuga ko bashaka ko ashyingurwa n’umuryango muri Espagne.

Byatahuwe ko Dos Santos yarozwe
Byatahuwe ko Dos Santos yarozwe

Côte d'Ivoire: Umushinga w’itegeko ryemerera abagabo gushaka abagore benshi watewe utwatsi

Imiryango iharanira Uburenganzira bw’Abagore muri Côte d'Ivoire yamaganye ubusabe bw’umudepite ushaka ko itegeko rigenga iby’ishyingirwa rihinduka maze abagabo bakemererwa gushaka abagore benshi.

Kuva mu 1964, umugabo wese yari ategetswe gushaka umugore umwe muri Côte d'Ivoire ariko umudepite witwa Yacouba Sangaré arashaka gutangiza impinduka zemerera abagabo gushaka abagore benshi kubera ko n’ubundi hari ababikora mu buryo bwa gakondo.

Icyifuzo cy’uyu mudepite cyahagurukije abaharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango y’aba-feministes.

Yacouba Sangaré yatanze umushinga w’itegeko rivugurura iryo muri Kamena 2019 rivuga ko nta wemerewe gushaka umugore wa kabiri ataratandukana n’uwa mbere.

Inkuru ya RFI ivuga ko uyu mudepite yifuza ko gushaka abagore benshi byemerwa n’amategeko kugira ngo abagore babone uko barengerwa na ryo kuko n’ubundi hari benshi basanzwe babikora.

Ihuriro ry’Uburenganzira bwa Muntu muri Côte d’Ivoire ryabyamaganye rifatanyije n’uwahoze ari Minisitiri w’Umuryango, Constance Yaï, bavuga ko iryo tegeko ritesha agaciro imibereho y’umugore.

Umushinga w'itegeko ryemerera abagabo gushaka abagore benshi muri Cote d'Ivoire wamaganwe
Umushinga w'itegeko ryemerera abagabo gushaka abagore benshi muri Cote d'Ivoire wamaganwe