Kuri uyu wa Kane tariki 14 Mutarama 2016, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryasohoye itangazo rivuga ko icyorezo cya Ebola cyaranduwe burundu mu Burengerazuba bw’Umugabane wa Afurika nyuma yo guhitana abantu basaga 15 000 kuva mu 2013.

Umvugizi w’ikigo gishinzwe gupima Ebola muri Sierra Leone Sidi Yahya Tunis yabwiye BBC ko bapimye umuntu wapfuye muri iki cyumweru basanga yishwe n’icyorezo cya Ebola.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko uyu muntu yapfiriye ahitwa Tonkolili, akaba yari avuye ahitwa Kambia hegeranye n’umupaka uhuza iki gihugu na Guinea, ibi bikaba biteye impungenge ko yagiye yanduza abandi aho yanyuze hose.

Nyuma y’urupfu rw’uyu muntu, hatangiye gushakishwa abantu bose bahuye nawe kugira ngo bashyirwe mu kato batarakwirakwiza iyi ndwara.

Kuva mu 2013, Ebola yahitanye abarenga 4000 muri Sierra Leone ndetse n’abasaga 11000 muri Afurika y’Uburengerazuba.

Gusa ariko, nubwo OMS yatangaje ko Ebola yaranduwe burundu ku mugabane wa Afurika, yavuze ko mu Burengerazuba bw’uyu mugabane hakiri impungenge ko iki cyorezo cyagaruka.

Ebola yahitanye abasaga ibihumbi 15 muri Afurika y'Uburengerazuba
Ebola yahitanye abasaga ibihumbi 15 muri Afurika y'Uburengerazuba