{Leta ya Nigeria ejo yeretse itangazamakuru abatekamutwe bane babeshyaga ko ari intumwa z’umutwe w’intagondwa wa Kiyisiramu, Boko Haram zoherejwe mu biganiro by’amahoro.}

Ikinyamakuru Leadership cyatangaje ko abatekamutwe bane bari kumwe n’Umunya-Australia wavugaga ko yafashwe bugwate, Steven Davis .

Umunyamabanga wungirije wa Minisiteri y’Umutekano ya Nigeria, Marilyn Ogar, yavuze ko abo batekamitwe bashinjaga umuyobozi w’igisirikare cya Nigeria Gen. Azubuike Ihejirika na Guverineri w’Intara ya Borno Ali Modu Sheriff ari bo batera inkunga Boko Haram.

Ogar yavuze ko abo batekamitwe bari bagamije gusakaza ibinyoma ngo bace intege Leta ya Nigeria mu kurwanya Boko Haram.

Aba bafashwe bakaga Leta Amafaranga bavuga ko Boko Haram ishaka gushyira intwaro hasi ariko ikishyurwa.

Kuva mu mezi ashize, abarwanyi ba Boko Haram bakunze kugaba ibitero mu majyaruguru ya Cameroun hafi y’umupaka w’iki gihugu na Nigeria.

Ingabo za Cameroun zivuga ko ibyo bitero bimaze kugwamo abarwanyi benshi b’uwo mutwe w’intagondwa z’abayisilamu ziharanira kwimika amatwara ya Sharia zikagira icyicaro muri Nigeria, ndetse n’abasirikare ba Leta bagera kuri 30, ariko hakaba hataratangazwa umubare w’abasivili bimaze guhitana.