{Polisi ya Nijeriya yatangaje ko yakoze umukwabu mu rugo ruri hafi y’umurwa mukuru Lagos aho abakobwa umunani batwite babaga bategereje kubyara ngo izo mpinja zigurishwe; umwana umwe akaba agura hafi ibihumbi bibiri by’amadolari y’Amerika.}

Abimbola Oyeyemi, Umuvugizi wa Polisi yabwiye AFP ati "Nyuma ya raporo y’urwego rw’ubutasi, kuwa Gatanu twavumbuye inzu ibyarirwamo abana bo kugurisha mu karere ka Akute ko muri leta ya Ogun."

Muri urwo rugo basanzemo umuntu umwe ushinzwe kugurisha abo bana n’abakobwa umunani batwite, abenshi bari munsi y’imyaka 20.

Ubu nibwo buvumbuzi bw’icyitwa “uruganda rw’impinja” kandi nirwo rwa mbere rugaragaye mu Majyepfo y’uburengerazuba ya Nigeria.

Ikinyamakuru The Guardian i Lagos cyasohoye ku rupapuro rwa mbere ifoto y’abakoba umunani berekana inda zitwite.

Oyeyemi yagize ati "Abakobwa batuye bavuga ko umwana uvutse ashobora kugurishwa ku bihumbi 300 by’amafaranga y’ama-naira ($1,800/1,300 euros)," Yakomeje avuga ko uwo wafashwe azaburanishwa mu rukiko nyuma y’iperereza ryatangiye.

Uyu mukwabu wo kuwa Gatanu watumye abakobwa bose polisi imaze kurokora mu nganda z’impinja bagera ku 125 kuva mu mwaka wa 2011, inganda nyinshi zavumbuwe zari mu Majyepfo y’uburasirazuba.

Igice cy’Amajyepfo y’uburasirazuba muri Nigeria kibasiwe n’icuruzwa ry’abantu, hamwe n’inzu z’amabyariro atemewe byavumbuwe mu myaka ibiri ishize.

Inshuro nyinshi, abana b’abakobwa bagana izo nzu mu rwego rwo gukwepa igisebo baterwa no gutwita inda zitari iz’abagabo basezeranye. Bahabwa amafaranga make ku yo impinja ziba zagurishijwe.

Akenshi abaguzi baba ari abasezeranye badashobora kubyara kandi abana b’abahungu bagurwa menshi kurusha ab’abakobwa.

Icuruzwa ry’abantu muri Afurika y’Uburengerazuba rigenda rikura, aho abana bagurwa mu miryango yabo bakajya gukora mu mirima, inganda, ibirombe cyangwa mu bufasha bw’imirimo yo mu rugo.

Abandi bagurisha kugira ngo bajye gukora uburaya, kandi abandi bake bavugwa ko baba batambwa ibitambo mu mihango y’abapfumu.