{Igisasu cyaturitse gihitana abasaga 20 muri gari yo mu mujyi wa Gombe mu Majyaruguru y’Uburengerazuba kuri uyu wa mbere .
}

Umunyamabanga w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge muri Leta ya Gombe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko abo icyo gisasu cyahitanye bakomeje kwiyongera.

Ati”Igisasu cyaturikiye muri gare ya Dukku twatabaye tuzana n’ibyo gushyiramo imirambo 20 ariko byadushiranye turacyashakisha indi mirambo.”

Icyo gisasu cyatewe iruhande rwa Bisi yari iri kwinjiramo abagenzi mu ma saa tanu za mu gitondo.

Leta ya Gombe ihana imbibi n’iya Borno na Yobe zibasiwe na Boko Haram muri iyi myaka itanu ishize abasaga 13 000 bakaba bamaze kuhasiga ubuzima.

Umutwe wa Boko Haram wagiye ukunda guturitsa ibisasu muri za gare bigahitana abantu mu Majyaruguru y’Uburengezazuba bwa Nigeria akenshi ikibanda ku bagenzi bajya mu majyepfo ah’iganje abakirisitu.

Boko Haram ivuga ko ishaka gushinga Leta igendera ku mahame ya Kiyisiramu mu Majyaruguru ya Nigeria.

Umuryango utegamiye kuri Leta Amnesty International uvuga ko abantu basaga 1500 bamaze kwicwa na Boko Haram muri uyu mwaka.