{Amakuru ava muri Nigeria aravuga ko abantu bagera kuri 300 bahitanywe n’igitero cy’inyeshamba za Boko Haram mu mujyi wa Gamboru Ngala, uherererye ku mupaka wa Nigeria na Cameroon.}

Amakuru yashimangiwe n’umwe mu bayobozi bo muri Nigeria, Boko Haram Ahmed Zanna, mu kiganiro yahaye BBC ku gicyamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ni uko aba bantu benshi bapfuye ubwo abarwanyi b’uyu mutwe basangaga abantu mu isoko batangira kubarasaho urufaya rw’amasasu.

Abantu batuye muri kariya gace bavuze ko imirambo isaga 100 n’abandi benshi bataramenyekana umubare nyawo bishwe. Iki gitero kikaba kije gikurikira ikindi cyakozwe n’izi nyeshyamba zigashimuta abana b’abakobwa basaga 200.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zoherereje ubufasha bw’ingabo n’ibikoresho mu rwego rwo guhangana na ziriya nyeshyamba.