{Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashyize umukono k’umushinga w’itegeko rihana ubutinganyi muri iki gihugu ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.}
Museveni yahisemo gusinyira iri tegeko mu ruhame rw’abanyamakuru mpuzamahanga kuko ngo yifuzaga kubereka ko Uganda yigenga nubwo ibihugu byiyita ibihangange ku Isi bidahwema kumwotsa igitutu.
Museveni ati “Ubutinganyi ni ingeso si kamere. Nta nyigo yigeze igaragaza ko ubutinganyi ari kareman. Ubwo ari ingeso rero, niyo mpanvu nemeye gushyira umukono kuri uyu mushinga w’itegeko kuva ubu uhindutse itegeko.”
Mbere y’uko Museveni ashyira umukono kuri iri tegeko yabanje kubaza inzobere mu by’ubumenyi (science), bamuhamiriza ko nta turemangingo dushobora gutera ubutinganyi, ahubwo ko ari imyitwarire idahwitse yigwa mu buzima.





Ibitekerezo 0