Uwungirije umuvugizi wa NRM, Maria Mutesi, avuga Museveni azaba ari mu bikorwa bye bya nyuma byo kwiyamamaza mbere y’uko gahunda zo kwiyamamaza zirangira ku wa 16 Gashyantare 2016.
Amatora muri Uganda azaba kuwa 18 Gashyantare.
Mutesi agira ati “Ntashobora kwitabira ibyo biganiro mpaka kubera ko gahunda ye yo kwiyamamaza itabimwemerera.”
Abajijwe impamvu Museveni atinya kwinjira mu biganiro mpaka na bagenzi be, Mutesi avuga ko ntacyo yaba ajya kuvuga kuko ibyinshi yabibajijwe n’abanyamakuru ndetse n’abagande bityo gusubiza ibyo bibazo akaba ari ukwisubiramo.
Perezida Museveni si ubwa mbere yanga kwitabira ibyo biganiro kuko ubwo hari kuwa 15 Mutarama yanze kubyitabira avuga ko iyo gahunda ari iya cyana bityo akaba atayibonera umwanya.
Ibiganiro mpaka biteganijwe kuwa 14 Gashyantare bizibanda ku mahoro n’umutekano, ububanyi n’amahanga, kwishyirahamwe muri EAC, akarere k’ibiyaga bigari ndetse n’iterabwoba.





Ibitekerezo 0