Umugabane wa Afurika ari na wo wagezwemo n’iki cyorezo bwa nyuma, uracyafite abanduye bake ugereranyije n’ibindi bice byo ku Isi kandi ingamba zo kwirinda ziri gufatwa na buri gihugu uko gishoboye.

Mu bantu basaga 14225 bamaze kwandura Coronavirus ku mugabane wa Afurika, 263 ni abakora mu nzego z’ubuzima; mu gihe 15 bitabye Imana.

Abaganga bavuga ko bafite ikibazo cy’ibikoresho byo kwirinda bidahagije nyamara baba bari kwita ku barwayi banduye umunsi ku wundi.

The East African yanditse ko mu cyumweru gishize, abaganga 80 bo mu bitaro bibiri byo muri Kenya bashyizwe mu kato k’iminsi 14 nyuma yo kumenya ko bahuye n’umurwayi uherutse guhitanwa na Coronavirus.

Aba baganga ngo babwiwe ko bazasuzumwa nyuma y’iminsi y’akato.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni yo yonyine yemeje ko ifite abaganga banduye Coronavirus kuko imaze kubarura abagera ku 10.

Umuntu wa mbere byemejwe ko yanduye iki cyorezo ku mugabane wa Afurika tariki ya 14 Gashyantare 2020, agaragaye mu Misiri.

Kugeza ubu ibihugu 52 byo kuri uyu mugabane byamaze gutangaza ko bifite abantu banduye, mu gihe abamaze gupfa ari 745 ndetse 2 458 bakaba barakize.

OMS ivuga ko kugeza mu 2030 izaba imaze gutakaza abakora mu nzego z’ubuzima hafi miliyoni 18, benshi bazaba abo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.