Muri icyo gikorwa, Gen Muhoozi, yihanganishije Ingabo z’Igihugu cya Uganda UPDF, ndetse anasura abakomerekeye muri icyo gitero barwariye mu bitaro bya ATMIS Level Two i Mogadishu, muri Somalia.
Aganira na bo Gen Muhoozi, yagize ati "Naje kubahumuriza kubera urupfu rw’abasirikare bacu. Reka dufate umunota umwe dusengere roho zabo. Imitima yabo iruhukire mu mahoro naho abakomeretse bakire vuba.”
Gen Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yabwiye izo ngabo ko ubuyobozi bwavumbuye intege nke zatumye Al Shabaab itera kandi ikarenga inkambi ya Buulo Marer, avuga ko hakoreshejwe amayeri ndetse n’izindi mpamvu zaturutse hanze zizashyirwa ahagaragara.
Nk’uko The East African yabitangaje, Muhoozi yasabye izi ngabo kutajenjeka ahubwo zikarushaho gukaza umurego kuko ngo batabaye maso zishobora guhura n’ibyago bikaze kurusha ibyazibayeho.






Ibitekerezo 0