{Mu gihe ibitero by’inyeshyamba zigendera ku mahame ya Kisilamu bikomeje muri Mali, u Bushinwa bwasabye ko bwohereza ingabo zabwo 500 muri Mali, zaba ari ingabo nshya zakwivanga n’iza MINUSMA zingana zigera kuri 12,600.}

Jeune Afrique yanditse ko izo ngabo z’u bushinwa zagira iruhare rukomeye mu bikorwa byo kubumbatira amahoro by’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko byatangajwe n’abahagarariye u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Icyemezo cy’u Bushinwa cyo kohereza izo ngabo cyakiriwe nk’aho u bushinwa bushaka koroshya umwuka hagati yabwo n’ibihugu by’i Burayi ku birebana na Syria, cyangwa nanone nk’ikimenyetso ku mugabane w’Afurika bufitanye umubano cyane mu bucuruzi byagiranye nyuma y’ubukoloni nk’uko bamwe mu badipolomate n’abasesenguzi babivuze.

Abasirikare ba Afurika bagera ku 6,500 baturuka mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika na Tchad, bari mu gihugu cya Mali kandi bagomba kwivanga n’aba MINUSMA.

U Bufaransa bwagize uruhare muri Mali mu kurwanya inyeshyamba muri Mutarama, bwizera ko buzashyikiriza ububasha izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Nyakanga.

Mu 1971, ubwo Ubushinwa bwinjiraga mu Muryango w’Abibumbye, bwamaganaga ibikorwa byawo byo kubumbatira amahoro, kuko bwabifataga nko kwivanga kudafite impamvu. Ariko Pékin yaje gutanga abasirikare bayo ba mbere mu 1992.

Ubushinwa bufite ingabo 2,000 mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye. Abenshi muri bo bari muri Afurika. Mu bikorwa icyenda u Bushinwa bugiramo uruhare, bitandatuu bibera muri Afurika, bishatse kuvuga ko ubwo hari abarenga 1,500. Abenshi bari muri Congo (MINUSCO), i Darfour (UNAMID), muri Liberia (UNMIL) no muri Sudani y’Epfo (UNMISS).