Kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga Uhoraho wa Mocímboa da Praia, João Saraiva yabwiye Radio Mozambique ko ubu uduce twose twari twaravuyemo abaturage basubiyeyo kandi batekanye.
Mocímboa da Praia niko gace ka mbere kagabwemo ibitero by’iterabwoba tariki 5 Ukwakira 2017 ndetse niho hari hari ibirindiro bikomeye by’imitwe y’iterabwoba.
Mu mwaka wose uyu mujyi wamaze mu maboko y’ibyihebe, habayeho gusahura, gusenya ibikorwa remezo n’ibindi.
Mu mwaka wa 2021 nibwo ku bufatanye bw’ingabo za Mozambique, iz’u Rwanda n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) hatangijwe ibikorwa byo guhiga ibyihebe no kubyirukana muri utwo duce, umutekano uragaruka abaturage babasha gusubira mu byabo.
Ibiro Ntaramakuru bya Portugal (Lusa) byatangaje ko kuri ubu uretse kuba abaturage baratashye, hari na gahunda zo gusana ibikorwa remezo byasenyutse nk’umuriro w’amashanyarazi, amazi n’ibindi.
João Saraiva yatangaje ko ituze rihari ariryo ryatumye abaturage bari barahunze bakomeje gutahuka ku bwinshi.
Ati “Kuri ubu abaturage bari gufatanya na Guverinoma. Nibo ubwabo bari gushyikiriza ubuyobozi ibisasu basanze mu ngo zabo.”
Intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique ikaba ikungahaye kuri gaz karemano ndetse mbere y’ibitero hari hatangijwe imishinga ikomeye yo gucukura iyo gaz.
Kuri ubu hari abantu bagera ku 800 000 bavuye mu byabi kubera imitwe y’iterabwoba mu gihe abasaga 4000 bapfuye.






Ibitekerezo 0