{Umukuru w’Ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro muri Loni, Herve Ladsous yatangaje ko Ingabo za Loni MONUSCO zizatangira kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe, FDLR, urwanya leta y’u Rwanda batashyize intwaro hasi uko babisabwe .}

Ladsous yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ku wa mbere ko ingabo ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO zigiye gukora iyo bwabaga ngo zihashye FDLR n’umutwe w’intagondwa za Kiyisiramu, ADF.

Abasirikare ba MONUSCO babarura intwaro zashyizwe hasi n'abarwanyi ba FDLR
Abasirikare ba MONUSCO babarura intwaro zashyizwe hasi n'abarwanyi ba FDLR

Abarwanyi ba FDLR barimo abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 batangaje muri Mata ko bagiye gushyira intwaro hasi ndetse bamwe muri bo babishyira mu bikorwa muri Gicurasi.

Muri Nyakanga, bimwe mu bihugu bya Afurika byahaye FDLR umwitangirizwa wo kuba yashyize intwaro hasi bitarenze ku ya 2 Mutarama, ariko kugeza ubu abagera kuri 200 nibo bamaze gushyira intwaro hasi gusa, mu barwanyi 1500 bakiri mu mashyamba y’Uburasirazuba bwa Congo.

Ladsous yavuze ko muri Mutarama nta kabuza ingabo za Monusco zizatangira kugaba ibitero kuri uyu mutwe.

Ati” Mu ntangiriro za Mutarama tuzagomba kubagabaho ibitero tubihawemo uburenganzira n’Akanama k’Umutekano ka Loni. “

Abarwanyi ba FDLR bamaze imyaka 20 mu Burasirazuba bwa Congo, bashinjwa Guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, guhohotera no kwica abaturage.