{Ishyaka rya Perezida Muhamad Morsi wa Misiri, riremeza ko abatoye bemera itegeko Nshinga rishya bagera kuri 56 % by’abatoye bose mu matora yabaye ku Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2012, icyakora iyo mibare ntiyemerwa n’uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwanahamagariye abaturage kwitabira imyigaragambyo kuri uyu wa kabiri.}
Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, avuga ko impuzamashayaka y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Morsi isaba abaturage bose ba Misiri kuzitabira imyigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2012 , kugira ngo bamagane umushinga w’itegeko Nshinga mbere y’uko haba icyiciro cya kabiri cy’amatora kizaba ku wa gatandatu w’iki cyumweru.
Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ritangaza ko ritazitabira icyiciro cya kabiri cy’amatora, niba nta ngamba nshya zifashwe kugira ngo amatora akorwe mu mucyo.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze kunenga imiterere y’Itegeko Nshinga rishya, bavuga ko riha ububasha bw’ikirenga Perezida Morsi bagasaba ko ingingo zimwe na zimwe zikurwamo; icyakora ibyo Perezida Morsi yakomeje kugaragaza ko atabikozwa.
Uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ruvuga ko amatora yahagarikirwa n’abacamanza, rukongeraho ko ubujura bw’amajwi bukorwa muri iki gihe burengeje ubwakorwaga ku butegetsi bwa Hosni Moubarak.
Imiryango itegamiye kuri Leta, na yo yasabye ko ibyavuye mu cyiciro cya mbere cy’amatora byateshwa agaciro.

Ibitekerezo 0