Mu ijambo yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano, Minisitiri Abdoulaye Diop yashinje ingabo ziri muri ubu butumwa guhembera amakimbirane mu baturage.

Minusma ifite ingabo zirenga 13000. Ubutumwa bwayo bumaze imyaka icumi, ariko zananiwe guhagarika ihohoterwa abarwanyi bagendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, bakorera abaturage.

Abasirikare b'Abarusiya bagize umutwe wigenga wa Wagner, ubu nibo bafasha ingabo za Mali.

Abayobozi bo mu burengerazuba bw’isi bashinje Wagner kutubahiriza uburenganzira bwa muntu muri Ukraine no mu bice bya Afurika. Mu kwezi gushize Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Ivan Maslov, umuyobozi mukuru wa Wagner muri Mali.

Wagner ntacyo yavuze ku birego by’ibihugu byo mu Burengerazuba, ahubwo ibikorwa byayo muri Mali, no mu bindi bice bya Afurika ikomeza kubigira ibanga.

Minisitiri Diop yanenze Minusma, nyuma y’uko umwaka ushize Mali icanye umubano n'u Bufaransa bwanayikolonije.

Yavuze ko nta cyizere kikiri hagati ya Minusma n’ubutegetsi bwa Mali, akaba ari nayo mpamvu yasabye Minusma guhambiriza ingabo zayo bidatinze.

Manda ya Minusma igomba kurangira ku ya 29 Kamena, ariko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yasabye ko ubutumwa bwongererwa igihe, hakibandwa ku bintu bike by’ingezi.

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’abibumbye muri Mali, El-Ghassim Wane, yavuze ku magambo ya Diop ati "Tugomba kuyoborwa n’icyemezo icyo ari cyo cyose Inama y’umutekano ishobora gufata".

Yongeyeho ko binashobotse kuhaguma ariko Mali itabishaka byaba bigoranye.

Raporo yakozwe na komiseri mukuru w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu yashinje ingabo z’igihugu cya Mali n’ingabo z’amahanga kuba barishe abantu barenga 500 mu gikorwa cyabereye mu cyaro cya Moura, muri Mali rwagati, muri Werurwe umwaka ushize.

Guverinoma za Mali n'u Burusiya zombi zamaganye iyo raporo.