Umushinjacyaha wa Polisi muri Malawi Rodrick Kamuona yabwiye urukiko ko Mayeso na bagenzi be bane bateye Vianney Tugirimana w’imyaka 46 agiye kurangura ahitwa Blantyre.

Kamuona yongeraho ko Tugirimana yatewe ubwo yari ari mu modoka ya Pick up yerekezaga mu muhanda munini uca mu ishyamba ry’ahitwa Machinga.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Malawi ni uko uwitwa Francis Moyo wari utwaye uwo munyarwanda yaje guhagarika imodoka akajya kwihagarika nyuma abagabo batatu bahita bava mu ishyamba berekeza aho imodoka iparitse bahita biba uwo munyarwanda nyuma bacika berekeza iy’ishyamba.

Polisi yabashije guta muri yombi uwitwa Mayeso, Moyo na Billy Likangwa mu gihe uwa kane kugeza ubu yaburiwe irengero.