Polisi yavuze ko abantu 13 babashije koga bagera ku nkombe y’umugezi wa Mtayamoyo ari nawo iyo mpanuka yabereyemo.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Nsanje, yavuze ko ibyo byabaye ahagana saa moya z’igitondo cyo kuwa Mbere ubwo abantu 37 bambukaga umugezi bajya gukora mu mirima yabo.

Polisi kandi yabwiye VOA ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko abagenzacyaha ndetse n’itsinda rikora ubutabazi bakomeje gushakisha ababuze.

Imvubu ni zimwe mu nyamaswa zihitana abantu benshi muri Afurika, aho zihitana abagera kuri 500 ku mwaka.