Inama izabera muri Tanzania ku wa 2 Werurwe 2016 izahuza abakuru b’ibihugu bya Uganda, u Rwanda, Kenya, Tanzania n’u Burundi

Dr. Sezibera yasezeranyije Magufuli, unayoboye EAC muri iki gihe, ko imyiteguro irimbanyije kandi iri kugenda neza.

Yavuze ko mu by’inama izasuzuma harimo gahunda yo gushyira inganda z’imodoka mu bihugu bigize akarere mu rwego rwo kugabanya amafaranga atangwa hatumizwa imodoka hanze ndetse bakazanatangiza urupapuro rw’inzira ruhuriweho n’ibihugu byo mu karere.

Avuga ku byagezweho muri EAC, Dr Sezibera yabwiye Magufuli ko hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo isinywa ry’amasezerano kuri za gasutamo n’amasezerano ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe.

Mu bindi harimo ibiganiro ku kongera imbaraga mu bikorwaremezo birimo imihanda ya gari ya moshi, imishinga y’amashanyarazi mu karere ndetse na gahunda yo kwihuza nk’igihugu kimwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr Augustine Mahiga yabwiye Magufuli ko Tanzania yiteguye kwakira abazitabira inama.

Yongeyeho ko uretse iyo nama, abakuru b’ibihugu bya Tanzania na Kenya bazafungura ku mugaragaro umuhanda uhuza ibihugu byombi; bikazabera Holili muri Kilimanjaro.

Perezida Magufuli na Dr Sezibera baganiriye ku migendekere myiza y'iyi nama
Perezida Magufuli na Dr Sezibera baganiriye ku migendekere myiza y'iyi nama