Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru itangaza ko iryo suzuma ritangira kuri uyu wa 28 Nyakanga, rigakorerwa i Genève ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
Ubwo buryo Loni igiye gukoresha isuzuma iyicarubozo mu Burundi, bumaze gukoreshwa inshuro ebyiri, aho mu 1997 bwifashishijwe hagenzurwa Israël, bwongera gukoreshwa mu 2012 muri Syria.
Ibyo bihugu byo byagiye bikorerwa igenzura buri myaka itanu (5), ariko ku Burundi ho Loni yahisemo kubanza kwaka ubuyobozi bw’icyo gihugu, raporo ku ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu.
Muri iyi minsi ibiri, akanama kagizwe n’impuguke icumi zigenga kagomba guhata ibibazo itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera mu Burundi, ngo rigaragaze aho amaperereza ageze ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu.
Ibaza ry’izo mpuguke riribanda ku maperereza yakozwe cyangwa atarakozwe na Guverinoma y’u Burundi ku ihungabanywa ry’Uburenganzira bwa muntu, cyane cyane hashingiwe ku birego byagiye bitunga agatoki inzego zishinzwe iperereza ndetse n’Imbonerakure.
Loni yabajije imiryango ya sosiyete sivile igera ku icumi harimo n’Umuryango wa Gikirisitu urwanya iyicarubozo (Association des Chrétiens contre la torture) uyoborwa na Armel Niyongere.
Niyongere yabwiye Loni ati “Iyicarubozo ryakorewe benshi, barafunzwe mu maherere, benshi baburiwe irengero, abandi barishwe ndetse mu Burundi himakajwe umuco wo kudahana. Nta maperereza yigeze akorwa kuri ubwo bwicanyi bwakozwe.”
Muri iyo raporo, Leta y’u Burundi yavuze ko nta muco wo kudahana uhari, yongeraho ko ibivugwa by’iyicarubozo ari amakabyankuru kuko hari dosiye eshanu gusa kandi zatangiye gukurikiranwa.
Izo mpuguke ziranabaza ku gitero cyagabwe kuri Pierre-Claver Mbonimpa, Umuyobozi wa APRODH, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n'ubwabafungwa n'abagororwa, ndetse hazabazwa no ku rupfu rw’umuhungu wa Mbonimpa.
Kuri ibyo, Leta y’u Burundi ivuga ko Mbonimpa atigeze agaragaza ubushake bwo gufatanya kubikurikirana, gusa ibi ikaba itabivugaho rumwe na Armel Niyongere wagize ati “Twabonye ko badashaka gusubiza ibibazo tubabaza kuko banavugaga ko Pierre-Claver Mbonimpa atigeze ashaka ubufatanye mu kubikurikirana, ariko kandi bamufataga nk’ugomba kwicwa.”
Umwe muri izo mpuguke za Loni yatangaje ko iyo raporo bayibonye n’ubwo nta byinshi babonyemo mu byo bari bayitezemo, ariko ngo izabafasha nk’ishingiro ry’ibiganiro.
Raporo nshya y’Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu (HRW) yasohotse kuwa 27 Nyakanga, yongeye gutunga agatoki Imbonerakure, urubyiruko rwa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi, ivuga ko rwahohoteye abagore inshuro nyinshi, ikaba yarashimangiraga iya Loni yasohotse muri Mutarama uyu mwaka.
Iyo raporo yasohotse ikurikira izindi nyinshi zagiye zigaragaza ubwicanyi butandukanye bwagiye bukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, byakozwe kuva muri Mata 2015, ubwo hatangiraga imvururu zishingiye ku kuba ishyaka CNDD-FDD ryemeje Pierre Nkurunziza nk’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu.
Izo mvururu zimaze kugwamo abasaga 500, n’aho abasaga 270.000 bavuye mu byabo, bahungira mu iuhugu bituranye n’u Burundi.





Ibitekerezo 0