Mu butumwa bwatanzwe n’akanama gashinzwe umutekano, kamaganye cyane iby’ iyi mirwano ndetse kavuga ko kababajwe n’ ibitero byagabwe ku birindiriro by’ ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.
Loni kandi yatangaje ko hakenewe izindi ngabo zifasha izisanzwe muri icyo gihugu kugarura amahoro.
Abantu basaga 200 bamaze gusiga ubuzima muri iyo mirwano yatangiye kuwa Kane w’icyumweru gishize.
Iyo mirwano yashyamiranyije ingabo zishyigikiye Perezida Salva Kiir, na Visi Perezida Riek Machar.
Ingabo zishyigikiye Riek Machar zitangaza ko zagabweho igitero n’ingabo za Leta nazo zikitabara.
Yaba Machar ndetse na Kiir batangaje ko bataramenya icyashyamiranyije ingabo zabo, gusa kuwa Gatanu bahise basaba ingabo zabo guhagarika imirwano.
Kuwa Gatandatu agahenge kari kabonetse, gusa mu gitondo cyo ku Cyumweru izo ngabo zongera kubura imirwano.
Akanama gashinzwe amahoro ku isi kavuga ko ubu amagana y’abanya-Sudan y’Epfo batangiye guhunga.
Machar yasubiye i Juba avuye mu buhungiro muri Mata uyu mwaka, nyuma y’aho we na Kiir bashyiriye umukono ku masezerano y’amahoro yo guhagarika intambara mu 2015, bakanemeranya kugabana ubutegetsi no gukora igisirikare kimwe.




Ibitekerezo 0