Umuvugizi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Basse, yavuze ko Loni ishima ibimaze gukorwa mu guhashya FDLR n’ubwo yifashe mu kuvuga imibare y’ababa basigaye mu mashyamba.

Yagize ati “ Sinshaka kujya mu ntambara zirebana n’imibare. Imibare tugomba kuyijyamo mu bwitonzi. Ndashaka gusa kuvuga ko dushima ibimaze gukorwa n’ingabo za FARDC mu guhashya abarwanyi ba FDLR.”

Basse akomeza avuga ko umurwanyi wa FDLR ukiri ku butaka bwa Congo adahangayikishije Monusco aho avuga ko niba banahari ari bake cyane.

Yirinze kugira icyo avuga ku mibare yatangajwe na Guverinoma ya Congo yavugaga ko abarwanyi b’uyu mutwe basigaye ku butaka bwayo batarenga 400.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cya buri cyumweru, Loni yongeye gushinja aba barwanyi ibikorwa byo kwica abaturage b’abasivile Burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Basse
Umuvugizi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Basse