Uyu mwanzuro wafatiwe mu mwiherero w’ abayobozi wasojwe kuri iki Cyumweru .
Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zitandukanye muri icyo gihugu basabye ko imishahara yabo yongerwa ikava kuri miliyoni eshatu z’amashilingi.

Icyifuzo cy’aba banyamabanga ba Leta cyanzwe na Perezida Museveni, ababwira ko kubongerera imishahara byaca intege abandi bakozi kandi ko icyifuzo nk’icyo atari ubwa mbere kimugezeho kandi akacyanga.

Mu mwaka wa 1992 Uganda nabwo yafashe umwanzuro wo kugabanya abakozi mu rwego rwo guhemba neza abakozi no kugabanya ibirarane by’imishahara y’abakozi.

Perezida Museveni yasabye ko abakozi bamwe bagabanywa
Perezida Museveni yasabye ko abakozi bamwe bagabanywa