{Bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barashinja Leta ya Congo kugurisha intwaro n’inyeshyamba za FDLR.}
Mu kiganiro bagiranye na RBA, aba bagabo bahoze muri FDLR ariko bakaza kuyitoroka bavuga ko kuri ubu Leta ya Congo ni yo ibaha intwaro, kuko mbere bwo hari indege batasobanuye abazizagamo zabazaniraga intwaro.
Umwe muri bo yagize ati “Ingabo za Congo na FDLR hari aho utabitandukanya, nkuko muri gihe cyahise, hari imbunda n’amasasu byamanurwaga n’indege ubu bazikura ku ngabo za Congo (FARDC).”
Yakomeje avuga ko izi ntwaro zitangwa ku mugaragaro hagati y’impande zombi; guhangana n’iki kibazo ngo bishobora kugerwaho Loni ishyize igitutu kuri Leta ya Congo ikareka kubafasha.
Aba basirikare baje nyuma ya mugenzi wabo witwa Mapendo Prosper Mutimapembe uvuga ko yarwanyije M23 mu ntarambara iheruka kubera Kanyarucinya na Mutaho.
Uyu murwanyi watashye tariki 30 Nzeri 2013 avuye mu mutwe wa FDLR avuga ko yafashe icyemezo cyo gutaha nyuma yo kurangiza urugamba rwa Kanyarucinya aho yari kumwe n’abandi bakomando ba FDLR bagera kuri 300.

Mapendo avuga ko abo basirikare ba FDLR barimo 100 bari bavanywe i Tongo hamwe na batayo ya CRAP isanzwe ikorera muri Nyiragongo, ubu ivugwaho kuba iri Kamahura hafi y’ahakekwa ibirindiro bya M23 i Kibumba.
Yemeje ko aho babaga i Tongo bakorana n’ingabo za Leta ya Congo, uretse ko ingabo za Leta ziba mu mijyi naho FDLR ikibera mu ishyamba i Tongo kugira ngo ikome imbere ingabo za M23 zishobora kuhafata.
Mbere y’uko intambara yo kurwanya M23 itangira, ngo muri FDLR habanje kuba inama yabereye i Masisi yitabirwa n’abayobozi bose ba FDLR iyobowe na Gen Mudacumura kandi iyo nama yabereye mu muhezo, irangije bazana ingabo 100 za FDLR na we yajemo gufasha ingabo za Leta ya Congo guhangana na M23.
Ikindi ngo ku rugamba mu misozi ya Mutaho yahasanze batayo CRAP igizwe n’abakomando ba FDLR, iyobowe na Col Ruhinda n’ubu uba i Sake, hafi y’ingabo za MONUSCO ziri muri Brigade yaje kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.
Ku rugamba, Col Ruhinda yari yungirijwe na Col. Vumiriya na Maj. Hodance kandi ngo ingabo za FDLR ni zo zashyirwaga imbere zigahabwa ibikoresho ubundi zikarwana mu gihe ingabo za Leta zari zaraje ari nyinshi zabaga zibereye inyuma.
Avuga ko ubwo M23 yasubiraga inyuma batayo ya CRAP yahagumye n’ibikoresho bya gisirikare zahawe, n’aho abari baravuye i Tongo basubirayo kugira ngo bazakomeze gukumira M23 itazafata utundi duce hafi ya Tongo na Mabenga.




Ibitekerezo 0