{Ibiro ntangazamakuru by'Amerika AP biratangaza ko ubu agace ka Obo ko mu gihugu cya Centre Afrique gaherereye hagati mu gihugu ari ho ingabo mpuzamahanga z'ibihugu 3 zihigira Joseph Kony, umwe mu bantu bashakishwa cyane ku Isi.}

Obo ni ho hantu ha mbere muri Centre Afrique ingabo za Kony Lord's Resistance Army zateye mu mwaka w'2008; uyu munsi, ni kamwe mu duce tune dutumberewe n'umutwe udasanzwe w'ingabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho zirimo gufatanya n'ingabo z'icyo gihugu n'iz'icy'u Bugande mu gushakisha Kony.

Izi ngabo zirakeka ko ubu Kony ari kwihishahisha mu gace ko mu misozi iherereye mu Mujyaruguru y'Uburengerazuba. Kuva mu myaka 7 ishize Kony arashakishwa n'Urukiko Mpuzamahanga ku byaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu nyuma y'aho ingabo ze zijagajagiye ibihugu byo mu karere k'Afurika yo hagati zisambanya abagore ku ngufu, zifata bunyago abantu ndetse zikanica.

Kuba ingabo za LRA zarajyiye zigira amahirwe yo gicika ingabo za Guveirnoma ya Uganda byazifashije kwinjira ku mipaka ya Centre Afrique, Sudani y'Amajyepfo na Congo aho zajyaga zinaturuka zikongera kugaba ibitero.

Kuva umwaka ushize ingabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zatangiye kujya zitanga ubufasha mu iperereza, zifatanya na za Guverinoma zirebwa n'iki kibazo, zishyiraho itumanaho ryiza rihuza imitwe y'ibyo bihugu mu gukurikirana izo nyeshyamba.

Ingabo 100 za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zoherejwe na Prezida Barack Obama mu mpera z'umwaka w'2011, zinyanyagiye mu duce turi hagati ya 15 na 30 ziha ingabo zihasanzwe ubufasha bw'inararibonye n'ikoranabuhanga byazo.

Ubufasha bw'ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bukaba bwarafashije kubuza Kony kongera kugira indi ntambwe atera mu mirwanire ye.

Captain Gregory ufite imyaka 29 waturutse muri leta ya Texas yatanze izina rye rimwe gusa kubera amabwiriza y'umutekano bagenderaho, akaba yagize ati: "Ntabwo tujya gusa kumukurikirana mu mashyamba, icyo dukora ni uguhuriza hamwe ubunararibonye bw'ibihugu mu kugera ku gisubizo cy'ikibazo cya LRA."

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zikaba kandi zinakira amaraporo atangwa n'abahigi n'abandi bantu bo muri icyo gihugu, zikabafasha mu kumenya amakuru yerekeye Kony.

Gregory yongeyeho ati: "Biroroshye cyane kugereka ibyaha byose kuri LRA, ariko hari n'abandi bantu babigiramo uruhare muri aka karere hari abahigi, abajura, ariko tugamba kugenzura neza."

Ingabo za Centre Afrique zayoboye ibikorwa byo kugarura umutekano muri uwo mujyi, mu gihe iza Uganda, zinjiye mu gihugu kuva mu 2010, zo zikora imikwabo zishakisha Kony n'ingabo ze.

Kuva muri Mutarama, izi ngabo zikaba zimaze kwica abarwanyi 7 ba LRA, umwe zimuta muri yombi, zinarokora abaturage 15 bari barafashwe bunyago n'agatsiko karimo abana 5, bivugwa ko kayoborwa na Col. Joseph Balikuddembe.

Kuva muri Werurwe nta mirwano iherutse kubaho hagati y'ingabo za Kony n'ihuriro ry'ingabo z'ibihugu bimuhiga. Nk'uko umuvugizi w'ingabo za Uganda Col. Felix Kulayigye, ngo ubu LRA iri kurwana no kurokoka gusa, bizera ko LRA isigaranye abarwanyi b'inkorokoro bari hagati y'150 na 300.

Kulayigye yavuze ko ubu icyo izo ngabo zisigaranye ari ukwihisha gusa.
Ingabo z'umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe zirateganya kuzatangira nazo ibikorwa byo gukurikirana Kony mu mpera z'uyu mwaka.

Hagati aho, Bozize Prezida wa Centre Afrique ngo yizera ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zizafasha kugera ku bikorwa bidasanzwe muri urwo rugamba.

Biravugwa ko ubu Kony yahagaritse gukoresha itumanaho rya radio na telefone zikoresha icyogajuru, ahubwo ubu asigaye akoresha uburyo bw'abatwara bakanahanahana amakuru ku maguru.

Agace ka Obo, ni umujyi w'abaturage bagera ku 15,000 aho impunzi zigera ku 3,500 zashakiye ubuhungiro bamaze guhunga ibikorwa bya LRA.

Kuva mu 2008, Leta Zunze Ubumwe z'amerika zohereje miliyoni 50 z'amadolari y'Amerika gufasha ingabo za Uganda kugura ibikoresho by'urugamba rwo kurwanya LRA. Muri ibyo bikoresho harimo kajugujugu 2. Izindi miliyoni 500 zajyiye zitangwa gahoro gahoro mu gusana ibyangijwe na Kony ku mupaka w'amajyaruguru ya Uganda.