{Aherekejwe n’itsindary’Abadiplomate, Intumwa idasanzwe ya Loni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Martin Kobler yakanguriye abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo gutaha mu Rwanda.}
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Kobler yashishikarije gutaha abahoze ari abarwanyi ba FDLR basaga 400 n’imiryango yabo bashyize intwaro hasi mu cyumweru gishize, bakajyanwa mu nkambi ya Bahuma i Kisangani.
Kobler yari aherekejwe n’Abambasaderi baturuka mu bihugu bigize Akanama k’Amahoro ka Loni, Abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, abayobzi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika n’abo muri SADC na ICGRL.

Kobler yagize ati"Nakunze kubabwira gahunda nziza yo gushyira intwaro hasi, mugasubizwa mu buzima busanzwe kandi mugafashwa kubaho bundi bushya. Ibyo kandi hari byarashobotse ku bahoze ari abarwanyi ba FDLR ibihumbi 11 bamaze gutahuka mu Rwanda kuva mu 2002. Nkomeje gukangurira aba bahoze ari abarwanyi n’imiryango yabo guhitamo inzira yo gutahuka mu gihugu cyabo ku bushake."
Yongeye kwibutsa abarwanyi ba FDLR batarashyira intwaro hasi ko MONUSCO yifuza ko babikora binyuze mu nzira y’amahoro, kuko nibigera tariki ya 2 Mutarama 2015 hazitabazwa intambara.
Tariki ya 27 kugera kuwa 29 Ugushyingo, abagera kuri 407 bahoze ari abarwanyi ba FDLR, umutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze mu nkambi ya Kisangani baturutse muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo gushyira intwaro hasi.

Ibitekerezo 0