{Abahoze ari abarwanyi ba FDLR nyuma bagashyira intwaro hasi bakajyanwa mu nkambi, baratabaza kubw’inzara ibamereye nabi, ku buryo basanga niba nta gikozwe iyi nzara yazabatsinda mu nkambi bakusanyirijwemo.}

Inkambi ivugwamo ikibazo magingo aya ni iya Kisangani, ukuriye aba barwanyi mu nkambi akavuga ko ikibazo cyatangiye ubwo abashinzwe kubagaburira bo mu buyobozi bw’intara (Mu izina rya Guverinoma) bahagarikaga gahunda yo kubagezaho amafunguro, hashize iminsi itanu.

Ubuyobozi bw’Intara bwavuze ko butazongera guha buri wese ibiryo bidatetse (bibisi) ngo yitekere uko abyumva anakurikije amahitamo ye n’umuryango we, ko ahubwo bagomba kuzajya babihabwa mu buryo rusange (collective), bityo bagatekera hamwe kandi bakarira hamwe.

Avugana na BBC, Faustin Mugisha ukuriye aba barwanyi n’imiryango yabo mu nkambi yagize ati “Ubusanzwe baduhaga ibiryo buri mugoroba, bakaduha umuceri cyangwa se ifu y’ibigori cyangwa se ifu y’imyumbati, bakagerekaho n’ibishyimbo, ni ibyo biribwa bidutunze kuva twagera hano i Kisangani mu mezi abiri ashize.

Yakomeje avuga ko bajya kubahindurira ibijyanye n’amafunguro, ubuyobozi bw’Intara bwababwiye ko ari SADEC, MONUSCO na Guverinoma bafatanyije kubazana kandi bagombaga kubatunga, ngo ariko ntacyo MONUSCO na SADEC bakoze ku buryo ubu bari batunzwe n’intara yonyine, amikoro akaba yarababanye make, havuka ikibazo cyo kubabonera ibyo kurya.

Faustin Mugisha akomeza agira ati “Kubera icyo kibazo, ku itariki ya 28 Mutarama baje kutubwira ngo turi abantu 823, ko tugomba kujya dutekera hamwe mu gikoni rusange ibyo baduha, tugasangira ibiryo bihiye, natwe tubabwira ko bidashoboka bahita bahagarika kuduha ibiryo. .. Ubusanzwe buri wese aba afite agasafuriya yizaniye, n’agasahane ke n’utundi dukoresho twa ntatwo ariko nibura buri muryango ukagerageza kwirwanaho, byaba ngombwa tukaguranisha ngo tubone n’agasombe ngo bibe byarika”.

Yakomeje avuga ko ubu bitagishoboka ko bimenya muri utwo duke bari basanzwe babona, ariko bakitekera uko babyumva.

Ubu basubiye ku gukoresha uburyo-gakondo bw’ihaha-gurana (troc/barter)

Kujya gushaka imirimo hanze y’ikigo ngo ibongerere ubushobozi, ntibibashobokera kuko ikigo bacumbikiwemo cyubatswe mu buryo bukikjwe na za senyenge nini, kandi barinzwe cyane n’ingabo za Leta ya Congo. Mugisha yagize ati “Turafunzwe”.

Mu buryo bwo kuguranisha imyaka (troc/barter) kubera ko nta mafaranga bagifite, Mugisha avuga ko iyo hari umusirikare bahaye akambaro abibafashamo akajya kubaguranishiriza ibiryo hanze, cyangwa se haba hari umusirikare wazanye utuboga, nawe bakaba bagurana. Hagati ahao ngo abadashoboye kuguranisha bashobora gutungwa n’icyayi, ku muntu wabashije kubona amajyane.

Uhagarariye abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bo n’imiryango yabo avuga ko bifuje kuganira na Guverimnoma binyuze mu buyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba (Province Orientale), ariko ngo bwarabatsembye bubangira kubiganiraho.

Aba bari abarwanyi bajyanywe i Kisangani bivugwa ko ari yo nzira nziza yo kubasubiza mu buzima busanzwe, nyamara abasesengura Politiki babona abajyanywe bagifte ibyago byo kongera kwisanga mu mashyamba aho bakuwe mu gihe uburyo batujwemo batabwishimiye.