Umuryango wa Ruberwa wasobanuye ko uru rugo ruherereye muri Komini Gombe mu mujyi wa Kinshasa rwatewe n’abasirikare bagera ku 150 mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Nzeri 2025.

Uyu muryango wasobanuye ko aba basirikare binjiye muri uru rugo ku ngufu, bangiza umutungo wabo, ugaragaza ko bashobora kuba hari ibyo basahuye.

Abarinzi icyenda barindaga uru rugo batawe muri yombi, bajyanwa ahantu hatazwi, nk’uko umuryango wa Ruberwa wakomeje ubisobanura.

Aba basirikare bateye uru rugo mu gihe Ruberwa ari mu mahanga. Leta ya RDC ntiyasobanuye impamvu y’iki gikorwa.

Urugo rwa Azarias Ruberwa rwatewe n'abasirikare mu gihe ari mu mahanga
Urugo rwa Azarias Ruberwa rwatewe n'abasirikare mu gihe ari mu mahanga