{Rugwabiza Valentine, Umunyarwandakazi w’imyaka 49, ubu uyobora Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB yaje mu bagore b’Abanyafurika bashyizwe mu bateje uyu mugabane imbere.}

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukeshya iyi nkuru, kivuga ko Rugwabiza yakoze imirimo itandukanye cyane cyane akaba yaribanze kuguteza imbere umugore mu Rwanda ndetse no guteza imbere umugabane w’Afurika muri rusange.

Rugwabiza ari mu bashinze ihuriro ry’Abanyarwandakazi, kandi ngo yayoboye urugaga rwabikorera. Uyu Munyarwandakazi kandi akaba yarakoze imyaka 7 mu rugaga rw’ubucuruzi ku Isi The World Trade Organization (WTO), aho yavuye ari umuyobozi wungirije ubu akaba ari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB).

Muri iyi nkuru yasohotse ku munsi mukuru mpuzamahanga w’abagore hagaragaraho kandi Fatou Bensouda uvuka muri Gambia ubu akaba ari umushinja cyaha mukuru w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi

Nkosazana Dlamini-zuma w’inyaka 65 wo muri Afurika y’Epfo uyobora komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Aminata Toure w’imyaka 51 uvuka muri Senegal ubu akaba ari minisitiri w’intebe muri iki gihugu.

Maria Luisa Abrantes w’imyaka 62 uturuka muri Angola akaba ahagarariye urugaga rw’abikorera muri iki gihugu.

Daphne Mashile-Nkosi w’imyaka 55 uturuka muri Afurika y’Epfo akaba ahagarariye sosiyete icukura amabuye yagaciro.

Elsie Kanza ufite imyaka 38, uturuka muri Tanzania akaba ahagarariye umugabane w’Afrika mu ihuriro ry’ubukungu ku Isi.

Kuri uru rutonde kandi hazamo Umunyakenya Lupita Nyong’o uherutse guhabwa igihembo gikomeye cya sinema ‘Oscar Awards’ muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Rugwabiza Valentine
Rugwabiza Valentine