{Leta ya Kenya yataye muri yombi umugabo umaze imyaka itanu yiyita komiseri wungirije mu rwego rwa Polisi. }
Muri iyo myaka yose ngo uwo mupolisi yaninjizaga abapolisi bashya mu kazi mu Ntara ya Rift Valley.
Uyu mugabo watawe muri yombi bita Joshua Waiganjo, anaregwa icyaha cyo gutunga imyenda y’akazi ka Polisi no kwambura abantu ibyabo ku ngufu no kwiyoberanya agahohotera abantu.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Joshua yatahuwe ubwo yari mu ndege y’Abapolisi, berekeje mu gikorwa cy’ubutabazi.
Umuvugizi wa Polisi i Nairobi, Eric Kiraithe yavuze ko Waiganjo nta mushahara yigeze ahabwa nk’abandi bapolisi.




Ibitekerezo 0