Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ikirenga tariki 11 Nzeli ruvuga ko amafaranga ahabwa abahoze ari abakuru b’Ibihugu binyuranye n’amategeko bityo ko byahagarikwa ndetse abayahawe bakayagarura.
Umunyamategeko, Anthony Oluoch, yemeza ko iki cyemezo kije nyuma y’ibitekerezo by’abarengera inyungu za rubanda bemeje ko ibikorwa by’aba bagabo bidakwiye nkuko Africa Review dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Oluoch yagize ati “Mu minsi ibiri tuzaba twamaze kwegeranya ibyo dusaba byose mu kirego cyacu. Twizeye ko ubutabera buzareba amafaranga y’abaturage yakoreshejwe mu nzira zidahwitse zitanabereye imiyoborere myiza, buri muturage afite uburenganzira bwo kwivugira mu gihe ibye byangizwa.’’
Undi munyamategeko, Henry Kurauka, yavuze ko bitoroshye ko aba bagabo bagarura akayabo k’ama miliyoni bahawe kuko amategeko ateganya ko Umuperezida weguye ahabwa amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru.
Mwai Kibaki yabaye Perezida wa 3 wa Kenya yayoboye kuva mu 2002 – 2013 yanabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 1978 – 1988, afite abana batanu yabyaranye na Lucy Kibabi yashatse mu 1962.
Daniel Arap Moi wasimbuwe na Mwai Kibaki ni Perezida wa 2 wa Kenya yagiye ku butegetsi mu 1978 kugeza 2002 yanabaye Visi Perezida wa Kenya kuva mu 1967 – 1978 ku myaka 91 y’amavuko afite abana 8.

Mu bikorwa aba bagabo bishyurirwaga amafaranga ngo harimo ubukode bw’inzu, amavuta y’imodoka, ibikoresho nkenerwa n’amafaranga y’imyidagaduro ku kigero kingana na 100 % n'ibindi.
Kibaki amaze gusimburwa ku mwanya w’Umukuru w'Igihugu yahawe ibihumbi 240 by’amadorali ya Amerika (angana na miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda) kuri manda ebyiri yayoboye Kenya.
Kuri ako kayabo hiyongeragaho amashilingi ya Kenya ibihumbi 560 buri kwezi (angana n’amafaranga y'u Rwanda miliyoni 4 n’ibihumbi 480 ) yanahabwaga amashilingi ibihumbi 280 yo kwishyura inzu n’ibihumbi 300 yo kwidagadura.
Ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Kenya cyatangaje ko guha amafaranga aba bayobozi binyuranye n’amategeko ya Kenya ko hakwiye kurebwa inyungu z’abaturage.

Ibitekerezo 0