Anne Waiguru yitabye ishami rishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’abaturage mu Nteko Ishinga Amtegeko ya Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Ugushyingo, 2015 ngo yisobanure ku birego byo gukoresha ya leta mu kugura ibikoresho bidakenewe.

DailyPost yanditse ko bimwe mu byo Waiguru ashinjwa harimo kugura Televiziyo ya rutura amafaranga ibihumbi 19 by’amadorali,ikaramu imwe imwe yaguzwe amadorali 100, ibikoresho byifashishwa mu kwikinisha ndetse n’ibyifashishwa mu gutanga udukingirizo.

Anne Waiguru, avuga ko nta mafaranga yigeze akoresha agura ibi byose kuko atari we usinya ku mpapuro zigura ibikoresho muri iyi minisiteri.

Uyu mugore usanzwe ukekwaho kugirana umubano wa hafi na Perezida Uhuru Kenyatta nkuko DailyPost ibivuga, atangaza ko ibi birego byakuririjwe n’itangazamakuru ritamworohera.

Hagati aho ariko abo mu muryango w’abakikuyu wamaze gusaba perezida Uhuru Kenyatta gushaka uko akurikirana Anne Waiguru ukomoka muri uyu muryango mugari uzwiho kuvamo benshi mu bayoboye Kenya bakuriwe na Jomo Kenyatta waharaniye ubwigenge akaba na perezida wa Mbere wa Kenya.

Anne Wayiguru yitabye Inteko Ishinga Amategeko ahatwa ibibazo
Anne Wayiguru yitabye Inteko Ishinga Amategeko ahatwa ibibazo