Iri tangazo rifatwa nk’ibanga ryohererejwe Televiziyo y’Abanyamerika ya CNN, rikaba kandi ryarakiriwe n’abakora mu bijyanye n’ingendo z’indege muri Kenya mu cyumweru gishize.

Iryo tangazo riburira abakora ku bibuga by’indege ko umutwe wa Al Shabaab ufitanye isano na Al Qaeda ushobora kuzazana abarwanyi bawo bitwaje ibisasu bakabituritsa.

Kuva aho ibitangazamakuru byo mu gihugu biboneye iri tangazo, Ikigo cya Kenya Gishinzwe iby’indege (KAA) cyashyize ahagaragara irindi ryashyizweho umukono n’umuyobozi wacyo, Yatich Kangugo, rihumuriza abantu ko nta gikuba cyacitse.

Iryo tangazo rigira riti “ Turashaka kwizeza abaturage bacu ko ibibuga bya KAA nta gikorwa cy’iterabwoba giteganyijwe kuhabera. Ndashaka kugaragaza ko imirimo isanzwe ikomeje.”

Umutekano wongerewe cyane ku kibuga cy’indege cya mbere muri Kenya, Jomo Kenyatta International, ndetse no ku cya Mombasa, Moi International nk’uko CNN yabitangaje.

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab wagiye ugaba ibitero byinshi ku butaka bwa Kenya kuva muri 2011 iki gihugu cyohereje ingabo zacyo muri Somalia kubungabungayo umutakano. Muri ibyo bitero, harimo ibyagabywe muri 2013 ku nyubako ya Westgate hagwamo abantu barenga 60, ndetse n’ibindi uyu mutwe w’iterabwoba wagabye kuri Kaminuza ya Garissa muri 2015, aho abantu 150 bahasize ubuzima.

Muri Kenya, ibibuga by'indege byaburiwe ko bishobora kwibasirwa n'ibitero by'ubwiyahuzi
Muri Kenya, ibibuga by'indege byaburiwe ko bishobora kwibasirwa n'ibitero by'ubwiyahuzi