Benshi mu bagize umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina bo mu gihugu cya Uganda bemeza ko abaturanyi babo hamwe n’abo bakorana, babakorera ibikorwa by’urwango n’akarengane.
Ubuhamya bwa benshi mu batinganyi bahungiye Muri Kenya kuva mu mwaka wa 2014,bugaragaza ko babayeho mu bihe bibakomereye kuko bamaganwa aho banyuze hose,bagashimutwa ndetse bakanakubitwa kandi n’inzego zishinzwe umutekano zikabigiramo uruhare.
Inkuru ya BBC igaragaza ko hari bamwe mu batinganyi b’abagabo igipolisi cyo muri Kenya gita muri yombi kikanabakubita kubera kubatahuraho imyitwarire nk’iy’abagore.
Abatinganyi amazina yabo yagizwe ibanga bavuga ko iyo berekanye ibibaranga,polisi yo muri Kenya igasanga bakomoka muri Uganda,irushaho kubahohotera ibabwira ko n’ubundi Perezida wabo na we yabamaganye.
Abatinganyi bavuga ko aho bahungiye muri Kenya,abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ku isi nabo batabitaho.
Abagera kuri 500 batse ibyangombwa by’ubuhungiro,ariko bakaba batarabuhabwa.
Ibi ngo biterwa n’uko n’aba bakozi bumva ko nk’abakristu batagomba gukorana no kuvugisha abaryamana bahuje ibitsina.
Icyakora ngo hari ubwo ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi ku isi ribagirira impuhwe,rikabashakira ahantu hitaruye ho kwikinga mu gihe bagifashwa kubona ibyangombwa by’ubuhunzi.
Bamwe mu batinganyi bahisemo kujya kuba mu nkambi ya Kakuma iherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Kenya,bavuga ko bahisemo kubana hamwe kugira ngo bashobore kwirindira umutekano. Gusa bakemeza ko na byo bitabazanira ituze kuko biha icyuho izindi mpunzi zikabahohotera.
Uretse igihugu cya Kenya kivugwaho kwakira abatiganyi bakomoka muri Uganda, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Canada,u Bwongereza hamwe na bimwe mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi nibyo bikunze gutanga ibyangombwa by’ubuhunzi ku batinganyi bo mu gihugu cya Uganda.



Ibitekerezo 0