Iyo myitwarire idahwitse yagaragaye kuri abo barezi mu matariki atandukanye muri Werurwe uyu mwaka ku ishuri ryisumbuye rya Lelmokwo mu gace ka Chesumel.

Ku ya 13 Werurwe, abo barimu batatu binjiye mu biro by’Umuyobozi w’ikigo ku ngufu maze barya imineke yose yari irimo ndetse banywa n’amata yari arimo, barangije barasakuza bati “Ubutegetsi ni ubwacu.”

Nyuma y’iminsi itatu, kuwa 16 Werurwe 2023, abo barezi binjiye mu gikoni barya inkoko zari zigenewe abashyitsi.

Iyo myitwarire yaje gukomera ubwo bari mu nama y’ishuri, bagatangira kuririmba indirimbo z’intambara ndetse abo barezi basabira Umuyobozi w’iryo shuri Mathew Korir, kwimurwa kuko ngo yari umunyamahanga.

Nyuma umuyobozi yarimuwe ajyanwa ku kindi kigo naho abarezi bo bahagarikwa na Komisiyo Ishinzwe Abarimu kugira ngo hakorwe iperereza.

Ibyo ariko byaje guhindurwa n’Urugaga rw’Abarezi b’Amashuri abanza n’ayisumbuye muri Kenya, ruvuga ko ruhaye iminsi 21 abaregwa ngo bandike ibaruwa bisobanura ku byo bashijwa ariko batari gukora.