{Abantu 28 biciwe mu mirwano hagati y'amoko yabereye mu rusisiro rwegereye umugezi wa Tana mu Majyepfo ashyira i Burasirazuba bwa Kenya, ubwicanyi bwabaye mu gitondo cyo kuwa Gatanu, tariki ya 21 Ukuboza 2012, nkuko bitangazwa n'umuyobozi wa Polisi ukorera muri ako gace.}
Amakuru dukesha AFP, avuga ko ibyo byatangajwe na Antony Kamitu, umuyobozi w'umutwe wihariye wa Polisi woherejwe gucunga umutekano muri ako gace, nyuma y'ubwicanyi buherutse kuhabera hagati ya Kamena n' Ugushyingo, ubwo abantu 100 bahasigaga ubuzima.
Antony Kamitu, agira ati “Umubare w'abapfuye ni 28, 19 ni abaturage basanzwe, naho ababateye bicwamo batandatu”.
Iki gitero ni icya kabiri kibaye nyuma y'uko abicanyi bari basubiye inyuma. Antony Kamitu akomeza agira ati “ Mu rukerera abantu batazwi bateye urusisiro bateza amakuba”.
Umuyobozi w'Intara ya Côte, Aggrey Adoli, nawe yemeje ko habaye igitero ariko yirinda kugira cyo ahita atangaza ku mubare w'abakiguyemo.
Hagati ya Kanama n'Ugushyingo, ako gace kabereyemo ubwicanyi hagati y' abashyamiranye bo mu bwoko bwa Ormo bugizwe n'aborozi n'ubwa Pokomo bw'abahinzi, bwose butuye ku nkengero z'umugezi wa Tana.
Nk'uko bitangazwa na Polisi, ubushyamirane hagati y'ayo moko muri aya mezi ashize bwafashe indi ntera ikaze.

Ibitekerezo 0