Iki cyemezo bagifashe nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abatavuga rumwe na Leta yasabaga abagize iyi komisiyo kwegura nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Kenya kuri uyu wa Gatatu.

Umuyobozi muri Perezidansi ya Kenya, Joseph Kinyua, yavuze ko Perezida Uhuru Kenyatta yakiriye amabaruwa 10 y’ubwegure bw’abakomiseri muri Komisiyo y’amatora barimo n’Umuyobozi Mukuru wayo.

Abantu bagera kuri batanu nibo baguye mu mvururu zabaye muri Gicurasi na Nyakanga, ubwo Polisi yageragezaga gutatanya abatavuga rumwe na Leta bigaragambyaga basaba ko abagize Komisiyo y’Amatora begura kuko ngo barangwa no kubogama ndetse na ruswa.

Kubera igitutu yashyizweho n’abatavuga rumwe nayo ndetse na Sosiyete sivile, Leta ya Kenya yahise ibemerera kwegura ku mirimo yabo.

Komiseri Mukuru wa Komisiyo y’Amatora, Ahmed Issack Hassan, Lilian Mahiri-Zaja, Albert Bwire, Kule Godana, Yusuf Nzibo, Abdulahi Sharawe, Thomas Letangule, Muthoni Wangai na Mohammed Alawi beguye bazishyurwa miliyoni 200 z'amashilingi.

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko itumva uburyo Leta yakomeza gukingira ikibaba abakomiseri bashinjwa kugira uruhare mu itangwa rya ruswa.

Daily Nation dukesha iyi nkuru itangaza ko abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Amatorero ya giporotesitanti n’Ihuriro ry’abacuruzi muri Kenya, bose batangaje ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikwiye kuvaho kubera kubogama mu mirimo yayo.

Bamwe mu ba komiseri beguye batunzwe agatoki mu gikorwa cya ruswa yatanzwe n’Ikigo cy’Abongereza Smith &Ouzman Ltd, ndetse abayobozi babiri bacyo bagejejwe imbere y’ubutabera bashinjwa gutanga ruswa mu bihugu bitandukanye birimo na Kenya ngo batsindire amasoko.

Impapuro zashyizwe hanze n'urukiko rwo mu Bwongereza zagaragaje ko iki kigo cyishyuye Komisiyo y'Amatora miliyoni 545 091 z'amadorali ya Amerika ngo gihabwe isoko ryo gukora impapuro zo gutoreraho muri referandumu yabaye muri 2010.

Hari ubwoba bwinshi bw’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya ashobora kuzavukamo imvururu nk’izabaye muri 2007, zaguyemo abarenga igihumbi naho abandi ibihumbi 600 bagakurwa mu byabo.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu uzasimbura Uhuru Kenyatta ateganyijwe kuba ku wa 8 Kanama 2017.

Komiseri Mukuru wa Komisiyo y’amatora, Ahmed Issack Hassan (ibumoso) n'uwari umwungirije Lilian Mahiri-Zaja (iburyo) beguye ku mirimo yabo
Komiseri Mukuru wa Komisiyo y’amatora, Ahmed Issack Hassan (ibumoso) n'uwari umwungirije Lilian Mahiri-Zaja (iburyo) beguye ku mirimo yabo
Abigaragambya bari bafite ibyapa bisaba abagize Komisiyo y'Amatora kwegura ku mirimo yabo
Abigaragambya bari bafite ibyapa bisaba abagize Komisiyo y'Amatora kwegura ku mirimo yabo