Daily Nation dukesha iyi nkuru itangaza ko iyo mirwano yabaye ubwo Abadepite bo mu ihuriro riharanira impinduka na Demokarasi (CORD) bananirwaga kumvikana n’abandi bari bari kumwe mu cyumba cy’inama y’Inteko Ishinga Amategeko.
Abo badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya bateshejwe imirimo yabo ya buri munsi yo kuganira no gushyiraho amategeko, barebera hamwe niba inama idasanzwe igomba gusozwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30pm), kugira ngo abayirimo bigire mu kiruhuko cyabo gisanzwe.
Byabaye ngombwa ko Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Justin Muturi ategeka ubugira kabiri mbere ya saa sita ndetse na nimugoroba, ko Inteko rusange ikomeza nyuma yo kubona ko hari igihe cyapfushijwe ubusa haganirwa ku bidafite umumaro.
Muturi yagize ati “Ndatekereza neza ko inteko rusange itigeze inyuranya n’ibiteganywa n’ingingo ya 30 ivuga ku masaha y’inama. Ariko hagendewe kuri iyo ngingo, hari ububasha buhabwa Umuyobozi w’inama. Ku bwumvikane bw’abayirimo, Umuyobozi ashobora gushumbusha ako kanya cyangwa bitinze za kirogoya zabonetse muri iyo nama.”
“Nta n’umwe muri mwe wigeze ambwiriza ibyo. Birakwiye ko tugaruza igihe twataye, ku bw’ibyo, ntegetse ko inama ikomezaho iminota 55 ku gihe yari isubikiwe. Uburyo icyo gihe mugikoresha byo biragenwa namwe.”
Ubusanzwe iyo nama y’Inteko rusange y’Abadepite yari yateraniye gusuzuma no gutora umushinga w’Ingengo y’imari ya 2017/2018 ndetse no guhindura amategeko agenga amatora.






Ibitekerezo 0