Kugeza mu mpera za Kamena, AU ifite gahunda yo gucyura ingabo zigera kuri 2000 muri Somalia.

Igikorwa cyo guhererekanya ibyo birindiro by’ingabo cyabaye ku wa Kabiri muri Adale, Mirtaqwa na Hajji Ali mu Ntara ya Middle Shabelle, ibyo birindiro bikaba byagenzurwaga n’ingabo z’u Burundi.

Muri uyu mwaka ingabo za AU zimaze gutanga ibirindiro bitandatu bya gisirikare, bitanu muri byo byari muri Shabelle yo hagati.

Ikigo cya mbere giherereye mu karere ka Heliwa mu murwa mukuru Mogadishu, cyatanzwe ku ya 22 Mutarama. Cyayoborwaga kandi n'ngabo z'u Burundi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w'abasirikare ba AU bamaze gukurwa muri Somalia.

Somalia irimo gutoza abasirikare bashya muri Uganda, Ethiopia na Eritrea kugira ngo isimbuze ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zigera ku 19.000 ziriyo muri iki gihe.

Ibyo bibaye mu gihe Somalia yitegura icyiciro cya kabiri cy’ibitero bikomeye bya gisirikare iteganya kugaba kuri Al-Shabab.

Uwo mutwe w’abarwanyi ukorana na Al-Qaeda uheruka gushyira ahagaragara amashusho yerekana abarwanyi amagana y'abarwanyi bashya barangije amasomo ya gisirikare.

U Burundi ni kimwe mu bihugu bifite Ingabo muri Somalia
U Burundi ni kimwe mu bihugu bifite Ingabo muri Somalia