Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola Georges Chikoti.
Iyi nama yagombaga guterana ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare isuzuma ibikorwa Angola yakoze muri manda y’imyaka ibiri yari imaze ku buyobozi bwa ICGLR no kureba uko iyo manda yakongerwa.
Iyi nama kandi yari kuzasuzumirwamo ibibazo y’umutekano byo muri Centrafrique, Sudani y’Epfo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Byari biteganijwe ko Kenya ariyo isimbura Angola ku buyobozi bwa ICGLR ariko Kenya yarabyanze.
Mu byo Angola yakoze harimo gufasha ibihugu gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro.
ICGLR igizwe n’ibihugu 12 aribyo Angola, Burundi, Central Africa Republic, DR Congo, Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia.





Ibitekerezo 0