Yabitangarije abanyamakuru i Nairobi, ubwo yagarukaga ku mushinga w’itegeko ry’imikoreshereze y’imari mu 2023.

Odinga yatunze agatoki Guverinoma ya Ruto avuga ko yashyizeho imisoro ihanitse ku Banya-Kenya nyamara ntacyo bayikuramo.

Yagize ati “Uyu mushinga w'itegeko uzahungabanya ubukungu. Niba Ruto akomeje gutsimbarara kuri uyu mushinga w'itegeko, iki gihugu kizasubira inyuma mu bukungu.’’

Odinga yakomeje avuga ko Perezida Ruto ari kwirengagiza ibibazo Abanya-Kenya bari kunyuramo, nk’aho ataba kuri uyu mubumbe.

Yanenze guverinoma, avuga ko yirengagije ibibazo by’ubukungu abenegihugu bahuye na byo ahubwo igashaka kuzamura imisoro.

Yatanze nk’urugero rw’amafaranga akatwa abahembwa ku mushahara buri kwezi, yitiriwe inyubako izubakwa ya Levy atavugwaho rumwe avuga ko guverinoma yananiwe gusobanura neza uburyo izagirira akamaro Abanya-Kenya.

Ati "Guverinoma ntishobora kwemera ko ari umusoro cyangwa ishoramari. Ntawe uzi uburyo Guverinoma yabaye umujyanama w'ishoramari ku Banya-Kenya. Birengagije impungenge z'abakoresha n'abakozi ko basanzwe bakatwa amafaranga ku mushahara, baba bafite amadeni, banakeneye kongererwa umushahara.’’

Yanagaragaje impungenge ku musoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bikomoka kuri peteroli, uva kuri 8% ukagera kuri 16% asobanura ko bizongera igiciro cy’ubwikorezi, ndetse n’izamurwa rya 16% ku musoro ku ifu y'ibigori, iy'imyumbati n'iy'ingano.

Odinga yahaye Perezida Ruto ibintu 10 byakemurwa kugira ngo ikiguzi cy’imibereho kigabanuke.

1. Reka kwitiranya inshingano. Mu mushinga w'itegeko, ingengo y’imari yagenewe ubuzima ku rwego rw’igihugu iziyongera kuri miliyari 35 z’amashilingi ya Kenya, nyamara ubuzima ni inshingano za Leta.

2. Ntugashingire ku ngengo y’imari iheruka kuko buri yose igomba gutangirira kuri zeru aho ibintu byose bigomba kuba bifite igisobanuro cyabyo.

3. Ntukazamure ingano y’ingengo yimari, yigabanye ahubwo ubeho mu buryo bwawe.

4. Aho gushyiraho imisoro mishya, funga icyuho gitera igihombo cy’iyakusanyijwe.

5. Hagarika amafaranga Leta itakaza bitari ngombwa harimo no gushyiraho Abanyamabanga Bakuru.

6. Gabanya abagize guverinoma.

7. Gabanya ingendo zidakenewe imbere mu gihugu no mu mahanga.

8. Hagarika amafaranga atangwa n’abaminisitiri ku masitasiyo, amafaranga y’inzu z’abaminisitiri n’ayo mu ngo agenerwa abaminisitiri n’abanyamabanga bakuru.

9. Hagarika ruswa n'ubujura bw'imari ya Leta.

10. Turasaba Ruto kwicisha bugufi agasubiza inyuma umushinga w'itegeko, agasaba imbabazi Abanya-Kenya kubera ubwoba batewe.

Odinga yakomeje avuga ko uyu mushinga w'itegeko niwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, azasaba abaturage guhaguruka bagasaba ko uhindurwa.

Raila Odinga yabwiye Ruto ibikwiye gukurwa mu nzira ngo Abanya-Kenya babeho bishimye
Raila Odinga yabwiye Ruto ibikwiye gukurwa mu nzira ngo Abanya-Kenya babeho bishimye