Nyuma y’uko Jacob Zuma yishyikirije inzego z’umutekano nk’uko byari byategetswe n’urukiko nyuma yo guhamwa icyaha cyo kurusuzugura, muri Afurika y’Epfo havutse imyigaragambyo y’abavuga ko uyu mugabo yarenganyijwe.
Amakuru dukesha BBC avuga ko kugeza ubu iyi myigaragambyo imaze gutwara ubuzima bw’abagera kuri 72 barimo 10 baguye mu kivunge cy’abasahuraga mu gace ka Soweto.
Abigaragambya barangwa n’ibikorwa by’urugomo birimo gutwika imodoka, gusahura no gusagarira abagize inzego z’umutekano baba bari kubahosha. Ku wa Mbere gusa habarurwa ko hasahuwe amaduka 200.
Kugeza ubu Afurika y’Epfo yamaze gufata umwanzuro wo kohereza igisirikare ngo kijye gufasha Polisi mu guhosha iyi myigaragambyo.
Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuzeko ibiri kuba birenze urugero, abigereranya n’ibyabaye mu gihe cyo kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura.
Nubwo imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera, Minisitiri w’Umutekano, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, yavuze ko nta mpamvu yo gushyira iki gihugu mu bihe bidasanzwe.
Kuva Jacob Zuma yakwemera kujyanwa muri gereza, abantu 800 bamaze gufungwa kubera imyigaragambyo y’abamushyigikiye.


Ibitekerezo 0