Ni ku nshuro ya mbere aha hantu hari mu nyigo y’ahazagurwa hagakorerwa ubukerarugendo hafunguwe ku mugaragaro nyuma y’imyaka 30 havumbuwe.

Inzobere zivuga ko umugabo wari ukuriye abakozi bubatse Pyramid ya Giza yatongereye imivumo ku mva zabo kugira ngo iriya mibiri itazibwa n’abajura.

Pyramid zo mu Misiri zifite amateka yihariye kuva mu binyejana bya kera kuko zatangiye kubakwa no gukoreshwa mu myaka yo hambere aho zifashishwaga nk’ibituro abakomeye barimo abami bashyingurwagamo.

Mu gitabo yise ‘Valley of the Golden Mummies’, umuhanga mu byerekeye imibereho y’ibinyabuzima n’igihe byabereyeho wo mu Misiri, Zahi Hawass, avuga ko ibituro by’abubatse Pyramid ya Giza biriho amagambo yo kwitonderwa.

Uyu mugabo w’imyaka 70 ukomoka mu Misiri yavuze ko abantu bose binjira muri iki gituro bazagikoraho ikibi bakanagisenya, ingona izabacemo kabiri mu mazi, n’inzoka zibarire ku butaka; imvubu zizabashwanyagurize mu mazi na scorpion zibarire ku butaka.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe kubungabunga umurage n’amateka mu Misiri byashyize ku rukuta rwa Instagram bivuga ku ifungurwa ry’iriya mva yavumwe ko abantu noneho bashobora kuyisura.

Inzobere zo mu Misiri n’inzego za Leta bari bamaze igihe mu bikorwa byo kuvugurura kariya gace karimo ibituro by’abubatse Pyramid ya Giza mu rwego rwo gufasha abashakashatsi no kongera ba mukerarugendo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imikorere muri Pyramid ya Giza, Ashraf Mohi, yavuze ko muri ziriya mva harimo igituro cy’uwari ukuriye i bwami witwaga Nefer Thieth, wari ufite abagore babiri n’abana 18.

Harimo kandi igituro cya Khufu Khaf, igikomangoma cy’umwami Khufu wayoboye hagati ya 2589-2566 mbere y’ivuka rya Yezu, hakabamo n’igituro cy’umufasha w’icyo gikomangoma witwa Nefretka.

Daily Mail ivuga ko abashakashatsi benshi bemeza ko hari amabanga ahishwe muri iriya Pyramid ya Giza.

Abahanga bavumbuye ibimenyetso bishya bigaragaza uburyo abakurambere bo mu Misiri bubatse Pyramid ya Giza, byerekana uburyo bifashishije ubwato batwaraga toni ibihumbi 170 by’amabuye manini y’ibitare bakuraga munsi y’inyanja. Yubatswe ku ngoma y’Umwami Khnum-Khufu [Cheops] ahayinga umwaka wa 253 mbere y’ivuka rya Yezu. Ifite uburebure bwa metero 146.7, uburemere bwa toni esheshatu ikaba yubatswe n’ibitare by’amabuye bingana na miliyoni zisaga ebyiri.

Pyramid ya Giza izwi nka ‘Pyramid of Khufu’ cyangwa ‘Pyramid of Cheops’ ni imwe mu zimaze igihe kirekire zibarizwa mu Mujyi wa Giza mu Misiri.

Abahanga bamaze igihe biga uburyo aka gace kagirwa ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo
Abahanga bamaze igihe biga uburyo aka gace kagirwa ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo
Ni ku nshuro ya mbere imva ifunguriwe abantu bose kuva mu myaka 30 ishize ivumbuwe
Ni ku nshuro ya mbere imva ifunguriwe abantu bose kuva mu myaka 30 ishize ivumbuwe